Uwahoze ari Perezida wa Comore yakatiwe igihano cyo gufungwa burundu

Uwahoze ari Perezida wa Comore Ahmed Abdallah Sambi, yahanishijwe igifungo cya burundu kubera icyaha cy’ubugambanyi bukomeye kandi imyanzuro y’urukiko rwamukatiye, ntijya ijuririrwa.

Uwahoze ari Perezida wa Comore Ahmed Abdallah Sambi,
Uwahoze ari Perezida wa Comore Ahmed Abdallah Sambi,

Ni urubanza rwaciye kuri uyu wa mbere tariki 28 Ugushyingo 2022, rucibwa Sambi wahoze ari Perezida wa Comores adahari ndetse n’abanyamategeko be kuko bitabiriye iburanisha ryabaye mu cyumweru gishize, bavuga ko urwo rukiko rubogama kandi rukaba rutemewe n’amategeko nyuma ntibongera kugaragara mu rukiko.
Uretse uwari perezida wa Comore kandi hari abanda bantu 12 bareganwaga, bose bari bakurikiranyweho icyaha cyo kunyereza umutungo binyuze mu kugurisha pasiporo za Comores ku banyamahanga.

Umushinjacyaha yavuze ko umutungo wanyerejwe ufite agaciro ka Miliyari 1.8 z’Amayero.

Gusa abanyamategeko ba Ahmed Abdallah Sambi, bavuze ko nta nzira z’uko ayo mafaranga yatanzwe, icyo ngo akaba ari cyo cyatumye ibyo Sambi yashinjwaga biva kuri ‘ruswa’ bikaba ‘ubugambanyi bukomeye’, bavuga kandi ko urwo rubanza rugamije kwikiza Sambi utavuga rumwe n’ubutegetsi, bityo ko uwo mwanzuro w’urukiko udatunguranye.

Ku rundi ruhande, abo mu muryango wa Sambi nabo bavuga ko urukiko rwaciye urubanza nta bimenyetso rushingiyeho, nk’uko bisobanurwa n’umukobwa we Tislane Sambi, wavuze ko yafashe urwo rubanza nk’urubanza rwa politike.
Ibi abishingira ku kuba ngo bivugwa ko se yanyereje umutungo wa Leta, no kuba yarariye ruswa, nyamara ngo inshuro zose yitabiriye urubanza mu minsi ine yose, nta na rimwe yabonye ibimenyetso”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka