Uwahoze akingirana umwana we ufite ubumuga arahamagarira ababikora kubireka

Bamwe mu babyeyi bafite abana bafite ubumuga, barasaba bagenzi babo kwita kuri bene abo bana, bakirinda kubafungirana mu nzu, kuko baramutse bitaweho bavamo abantu bafite akamaro.

Abana bafite ubumuga biga muri Izere Mubyeyi basuwe n'abafatanyabikorwa baryo bo mu Budage
Abana bafite ubumuga biga muri Izere Mubyeyi basuwe n’abafatanyabikorwa baryo bo mu Budage

Mumararungu Anet, afite umwana wiga mu ishuri Izere Mubyeyi riherereye mu Busanza mu Karere ka Kicukiro, risanzwe ryigisha abana bafite ubumuga butandukanye, ariko cyane cyane ubwo mu mutwe.

Avuga ko akimubyara yagize ikibazo gikomeye cyo kubura aho amushyira kuko na we yari imfubyi, bituma yishora mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge bamufungana n’umwana we.

Nyuma yo gusohoka muri gereza, Mumararungu ngo yakoze uburaya aharanira ubuzima bw’umwana we, ariko kubera kubura aho amusiga agahitamo kumukingiranga mu nzu akajya kumuhahira.

Anet Mumararungu arasaba ababyeyi kwirinda gufungirana abana bafite ubumuga
Anet Mumararungu arasaba ababyeyi kwirinda gufungirana abana bafite ubumuga

Arasaba ababyeyi bahuye n’ikibazo cyo kubyara abana abafite ubumuga, kwirinda gutererana abo bana kuko atari umuvumo ahubwo ari ibisubizo.

Yemeza ko atari azi ko umwana we yajya mu ishuri ngo yige nk’abandi, ariko agashimira uburyo umwana we hari ibyo amaze kumenya kwikorera.

Ati “Jye ntabwo nari nzi ko umwana wanjye yajya mu ishuri ngo yige nk’abandi. Icya mbere ntiyicaraga, ntiyagendaga, wamuhaga icyo kurya kigaca aha, icyo kunywa kigaca aha, kuko ijosi ntiryafataga. Ariko umwana mwamubonye, kubera kine (kinesitherapy) babakorera hano, umwana arabasha kurya, arabasha kunywa, ubundi yari umuntu udafite ifato”.

Abana bafite ubumuga iyo bahawe amahirwe yo kwiga bashobora kugira icyo bamenya
Abana bafite ubumuga iyo bahawe amahirwe yo kwiga bashobora kugira icyo bamenya

Asaba aabyeyi babyaye abana bafite ubumuga, kwirinda kubafungirana mu nzu, ahubwo bakabashakira amashuri yabasha kubigisha, bityo bikaborohereza kubasha kubakorera babashakira ibibatunga.

Arongera ati “Icyo nashishikariza ababyeyi bameze nkanjye, ni uko bareka gukingirana abana munzu nk’uko nabikoraga, bakabafata nk’abandi. Ikindi imiryango nk’iyi ikwiye kugera henshi igafasha abana bafite ubumuga, bityo n’ababyeyi babo bakabasha gukora”.

Agnes Mukashyaka, uhagarariye Umuryango ‘Izere Mubyeyi’, ari na wo washinzwe ishuri rya ‘Izere Mubyeyi’, avuga ko uyu muryango washinzwe n’ababyeyi hagamijwe gufasha abana bafite ubumuga kubasha kubona aho bidagadurira, kandi bahigire n’ibindi bintu bitandukanye byabafasha mu buzima bwabo.

Hari abakuze bigishwa imyuga izabafasha igihe basoje amasomo
Hari abakuze bigishwa imyuga izabafasha igihe basoje amasomo

Mukashyaka avuga ko uretse abana bato bigishwa amasomo asanzwe, hari n’abakuru bigishwa imyuga kugira ngo igihe bayirangije bazabashe kugira icyo bakora cyabateza imbere.

Mu rwego rw’umubano n’ubufatanye iri shuri rifitanye n’Intara ya Rhenanie Palatinat yo mu Budage binyuze mu mushinga ‘Sugira Network’, abagize uwo mushinga baturutse mu Budage basuye iri shuri kuri uyu wa Kabiri, mu rwego rwo gukomeza guhanahana ubumenyi.

Umuhuzabikorwa w’ibiro bishinzwe ubutwererane hagati y’Intara ya Rhenanie Palatinat n’u Rwanda, Kamariza Sandrine, avuga ko ubu bufatanye bufasha amashuri nk’aya afite abana bafite ubumuga, haba mu bikorwa remezo ndetse n’ubufatanye mu guhanahana ubumenyi binyuze mu mashuri yo mu Budage.

Ishuri rya Izere Mubyeyi rifite abana 124 baza mu ishuri no gukorerwa ubugororangingo (kinesitherapy), gusa hakaba n’abandi baturuka hanze baje guhabwa serivisi y’ubugororangingo gusa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka