Uwagongeye abantu i Karuruma akiruka yafashwe
Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda (Traffic Police), ivuga ko yafashe imodoka yagongeye abantu i Karuruma mu Karere ka Gasabo, nyuma yo gutabazwa n’umunyamakuru witwa Oswald Mutuyeyezu (Oswakimu).
Uyu munyamakuru avuga ko iyo modoka yari imugongeye hagati ya Karuruma na Gatsata ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 24 Ukuboza 2023, bitewe n’uko uwari uyitwaye yirukaga ahunga kugira ngo adafatwa, nyuma yo kugonga ibindi binyabiziga.
Mutuyeyezu avuga ko yahungiye ku ruhande abonye iyo modoka, yagera imbere mu ga santere ka Karuruma, akahasanga moto ziryamye ku muhanda zagwiriye abazitwaye.
Mutuyeyezu agira ati "Yagonze abamotari abashwanyaguriza moto niba atabaciye amaguru, nanjye yari angonze, kuri Kilimanjaro ni ho mpuriye na we arimo gutoroka yihuta cyane. Nasanze moto ziryamye harimo n’amapiyese yazo mu muhanda."
Mutuyeyezu avuga ko yabonye iyo modoka yari ivatiri y’umukara, yataye igihande igenderamo, nta matara icanye, icyuma cyitwa ’Pareshock’ cy’imbere cyacitse kigenda gikuba mu muhanda, akamenya ko irimo guhunga.
Mutuyeyezu yahise yandika ku mbuga nkoranyambaga za Polisi, atabaza kugira ngo iyo modoka ifatwe byihuse itaragera i Nyabugogo.
Umuvugizi wa Traffic Police, SP Emmanuel Kayigi yabwiye Kigali Today ko uwo muntu wagonze abantu yageze imbere agafatwa.
SP Kayigi yagize ati "Uwo muntu yagonze moto imwe yari itwaye umugenzi. Hakomeretse motari ajyanwa mu bitaro bya Kibagabaga, mu gihe yari amaze kugonga iyo moto yakomeje akuba imodoka yari imbere, ariko ntiyangiritse cyane".
Uyu muvugizi wa Polisi, Ishami rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda avuga ko uwo muntu yagonze abantu bitewe n’uko yari yafashe ku bisindisha, akaba afungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rwezamenyo.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Ariko nkibi nibiki koko ?harigihe police idahora yigisha abantu kureka gutwara banyoye kamanyinya nibakaze ibihano byabasinzi biteza ibinyabiziga bagatwara mumuhanda urimo abana abagore abagbo abatwite Ubwo c nkubwo buzima bwabo bantu mvuze hejuru baburira ubuzima mumakosa yabantu bahaze inzoga kubeera umurengwe police nishyiremo akabaraga ibahane itajenjetse
Turasaba ko abantu batwara ibinyabiziga banyoye ibisindisha cg ibiyayuramutwe,bashyirirwaho amande angana na miliyoni imwe y’u Rwanda! (1.000.000frw)
Hanyuma andi makosa yakozwe n’utwaye ikinyabiziga yasinze,akarebwa nyuma. Izi nzirakarengane zigongerwa ku mihanda n’abahaze uyu mwijuto,turasaba ishami rya police rishinzwe umutekano wo mu muhanda kubahana bihanukiriye bizakumira abatwara basinze kuko birarambiranye kwica abantu mu maherere.