Uwafatwaga nk’uwazize Jenoside yatahutse

Umuryango w’umusaza Sebarinda Leonard utuye i Ntarama mu Karere ka Bugesera, uri mu byishimo nyuma yo kubona umwana wabo wari warabuze mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, aho bakekaga ko yamuhitanye.

Jeannette (hagati) n'umugabo we (iburyo bwe) bakikijwe n'abavandimwe be ndetse na se
Jeannette (hagati) n’umugabo we (iburyo bwe) bakikijwe n’abavandimwe be ndetse na se

Uwo mwana bongeye kubona yitwa Jeannette Chiapello. Yatahutse ku itariki ya 02 Ukwakira 2017, aturutse mu Butaliyani aho atuye n’umugabo we witwa Maximo Chiapello n’abana babiri. Afite n’umuryango wamureze mu Butaliyani.

Nyuma yo kongera kubona umwana we nyuma y’imyaka 23, Sebarinda yasazwe n’ibyishimo ashimira abantu bose bamufashije kumubona.

Agira ati “ Ndishimye cyane! Ndashimira abantu bose batumye nongera kubona umwana wanjye.”

Akomeza avuga ko mu gihe cya Jenoside umugore we bamwishe ari kumwe n’umwana w’imyaka ibiri, ariwe uwo watahutse. Icyo gihe uwo mwana yitwaga Nyirambabazi Beata bamuhimba Nyirabuzari.

Jeannette Chiapello wabonanye n'umuryango we nyuma y'imyaka 23
Jeannette Chiapello wabonanye n’umuryango we nyuma y’imyaka 23

Uyu musaza avuga ko mbere hari amakuru yari yarabwiwe n’uwitwa Harindintwari Anastase, yavugaga ko ubwo umugore we yari amaze kwicwa batoye umwana hafi ya Kiliziya ya Nyamata maze bakamujyana mu kigo cy’imfubyi cy’umupadiri w’umutaliyani witwaga Mingetti.

Harindintwari wakoraga akazi ko kurinda izamu muri icyo kigo, nawe yatanze ubuhamya avuga ko abana bari bari muri icyo kigo baje guhungishwa bajyanwa mu Butaliyani.

Agira ati “Nari mfite abana barenga 100 ariko icyo gihe batwaye abagera kuri 53. Jenoside irangiye nibwo naje kwegera Leonard mubwira ko umwana we bamujyanye mu Butaliyani, mubwira n’uwo bajyanye."

Abana bagiye mu Butaliyani bari kumwe n’umubikira w’umunyarwanda witwa Mukagatana Cecile, wagarutse mu Rwanda mu mwaka wa 2016.

Sebarinda yashakishije umwana we

Kuva icyo gihe Sebarinda yatangiye gushaka umwana we ariko acika intege. Nibwo yabwiye umwana we Twizeyimana Vincent maze akomeza kumushakisha.

Jeannette n'umugabo we baha impano Sebarinda (hagati) umubyeyi wa Jeannette
Jeannette n’umugabo we baha impano Sebarinda (hagati) umubyeyi wa Jeannette

Twizeyimana ahamya ko mbere bibazaga niba mushiki we yarapfuye cyangwa akiriho bikabayobera. Muri 2006 ngo nibwo yatangiye kumushakisha hirya no hino no kuri murandasi, yifashishije amafoto bari bafite maze muri 2010 aza kubona “e-mail” ye.

Agira ati “Naramwandikiye ambwira ko bidashoboka, icyokora ansaba amafoto y’abo twarokokanye barimo papa, mushiki wanjye na mukuru wanjye ndamwihorera, mbona ko atarabyumva.”

Akomeza avuga ko muri Mata 2017 mushiki we yongeye kumwandikira. Ati “Yanyandikiye ambwira ko akeneye kumenya inkomoko ye. Turabyemeranywa.”

Twizeyimana avuga ko bamaze kubyemeranywa bashatse uburyo bapima ibizamini by’uturemangingo (DNA) twa se n’utw’uwo mushiki we kugira ngo barebe ko bafitanye isano.

Ibyo bizamini byapimiwe mu Bwongereza maze basanga neza Sebarinda ari we se wa Jeannette Chiapello.

Twizeyimana Vincent (ufite micro) avuga ko yakomeje gushakisha mushiki we kugeza amubonye
Twizeyimana Vincent (ufite micro) avuga ko yakomeje gushakisha mushiki we kugeza amubonye

Twizeyimana avuga ko bimwe mu byamugoye cyane ari ukumenya amazina yandi ya mushiki we kuko ayo yitwaga yahindutse.

Jeannette uvuga ururimi rw’igitaliyani, bagasemura ibyo avuze kuko nta Kinyarwanda azi. Yavuze ko byamukomereye cyane kuko atemeraga ibyo musaza we yamubwiraga.

Agira ati “Umuryango wanjye wo mu Rwanda igihe wanshakaga sinabyiyumvishije ahubwo nashatse abantu bangira inama zo kubyumva barimo umugabo wanjye.”

Akomeza avuga ko yishimiye kubona umuryango we wo mu Rwanda nyuma y’imyaka 23.

Kwakira Jeannette mu muryango byari ibirori bimeze nk’ubukwe kuko byitabiriwe n’abaturage babarirwa mu magana bo muri Ntarama no hafi yaho.

Byari ibirori bimeze nk'ubukwe ubwo bakiraga Jeannette byari
Byari ibirori bimeze nk’ubukwe ubwo bakiraga Jeannette byari
Jeannette ubwo bamwakiraga ku kibuga cy'indege i Kanombe
Jeannette ubwo bamwakiraga ku kibuga cy’indege i Kanombe
Jeannette akiri umwana (uwa kabiri aturutse ibumoso)
Jeannette akiri umwana (uwa kabiri aturutse ibumoso)
Jeannette n'umugabo we babereka amafoto yatumye bamubona
Jeannette n’umugabo we babereka amafoto yatumye bamubona
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 41 )

Imana ishimwe cyane! Iyi nkuru irandijije cyane ariko iranshimishije ukuntu hari bintu twita ibidashoboka ariko birashoboka! Mana ihabwe icyubahiro

Aggy yanditse ku itariki ya: 4-10-2017  →  Musubize

sinjya mfa kurira ark iyi nkuru yanteye emotions pe!!!

vfab yanditse ku itariki ya: 4-10-2017  →  Musubize

Ndishimye cyane pe gusa amarira ni yose. uzi kubaho utazi inkomo yawe?naho se kunaho utazi ku uwawe yitabye Imana cg akiriho,birarenze. Gusa imana ihabwe icyubahiro

alias yanditse ku itariki ya: 4-10-2017  →  Musubize

Biragoye kugira ngo umuntu abone icyo avuga, biranejeje cyane.

Kuboneka kwa Jeannette nyuma y’imyaka 23, ni instinzi ikomeye haba k’umuryango we, ndetse n’abanyarwanda muri rusange.

Uwiteka Imana agira neza rwose, ihore isingizwa iteka.

Boskov yanditse ku itariki ya: 4-10-2017  →  Musubize

Imana niyo nkuru yari izi inzira izabanyuzamo

Amini yanditse ku itariki ya: 4-10-2017  →  Musubize

Mbega ibintu byiza cyane! Imana Ishimwe! Nuwabareba kwisura yabona ko basa! Nabariya bandi 52 bashobora kuba barabahishe aho bakomoka Imana izabafashe bahamenye

Dunia yanditse ku itariki ya: 4-10-2017  →  Musubize

Don’t lose hope,Imana ishobora byose.

Aimable yanditse ku itariki ya: 4-10-2017  →  Musubize

Iyi nkuru nimwe mu nziza numvise mu mateka yange pe

#MyExpirience yanditse ku itariki ya: 4-10-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka