Uwafatiwe mu kabari ati “Uwambabarira sinazongera kureba akabari”

Abafatiwe mu kabari ku Itaba mu Mujyi i Nyamagabe, baricuza icyaha bakoze cyo kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Coronavirus, hakabamo n’abavuga ko bababariwe batazongera no kureba akabari.

Abantu bafatiwe mu kabari na nyirako ubu bafungiye kuri kuri sitasiyo ya Polisi i Nyamagabe
Abantu bafatiwe mu kabari na nyirako ubu bafungiye kuri kuri sitasiyo ya Polisi i Nyamagabe

Abafashwe ni abagabo icyenda n’abagore babiri bose bo mu Murenge wa Gasaka, bafatiwe mu kabari k’uwitwa Joséphine Uwizeyimana, mu kagoroba ko ku itariki ya 15 Kamena 2020. Aka kabari gaherereye mu Mudugudu wa Kitazigurwa, Akagari ka Ngiryi, Umurenge wa Gasaka.

Xavier Bizimana w’umufundi, ni umwe muri bo. Avuga ko kuva hajyaho amabwiriza yo kwirinda Coronavirus atari yarigeze ajya mu kabari, ariko ko yagafatiwemo atarananywa inzoga yari amaze kwaka.

Agira ati “Urabona umuntu uramubwira ngo mpa agaturubo ahongaho akavide nzakazana, ati siga ingwate ya bibiri, kandi muri bya bibiri umugore akeneyemo ibirayi n’udukara two gucana. Nanjye ni uko byangendekeye, ndavuga ngo reka nkagotomere, birangira bamfashe ntaranakanywa”.

Aricuza icyaha cyo kurenga ku mabwiriza yo kutajya mu kabari mu rwego rwo kwirinda Coronavirus, akanabisabira imbabazi agira ati “Njyewe n’imbere y’Imana, n’imbere y’abayobozi bari aha, icyerekeranye n’akabari, mumpaye imbabazi, ndacyirinda”.

Akabari ka Uwizeyimana kafatiwemo abantu
Akabari ka Uwizeyimana kafatiwemo abantu

Na none ati “Nta wuzongera kumbona ku muhanda ndebesha ijisho ryanjye akabari. Inyota nzabwira umugore ateke icyayi cyangwa igikoma, ariko ngume mu rugo”.

Umusaza Anastase Ngarukiye na we ati “Naje ncuruza ibigori kuko nahabonaga abantu, mpageze ndagurisha, ngiye kwaka agacupa nsanga urwagwa rwashize. Nta n’urwo nananyweye. Ariko ndabisabira imbabazi. Nta n’ubwo nzasubira mu kabari”.

Uwizeyimana na we ufunganywe n’abafatiwe iwe, avuga ko akabari kafunguwe n’abana, ko we atari ahari. Ariko mu bahafatiwe hari abavuga ko mu cyumweru agafungura nibura gatatu. Icyakora na we asaba imbabazi ku bwo kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Coronavirus.

Abacuruzi bakorera mu gasantere aka kabari karimo bagaya abafite utubari barenga ku mabwiriza bagafungura utubari kandi bitemewe muri iki gihe.

Ingabire Delphine ucuruza ibikoresho by’ubwubatsi ati “Nta wutazi ububi bwa Coronavirus. Abarenga ku mabwiriza rwose baba bakosheje cyane. Nkatwe dutuye hafi ya Rusizi buri munsi twumva amakuru ngo abantu bararwaye, twari dukwiye kwirinda kurusha abandi”.

Joasephine Uwizeyimana (wambaye ikoti) avuga ko atari we wari wafunguye akabari
Joasephine Uwizeyimana (wambaye ikoti) avuga ko atari we wari wafunguye akabari

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Sylvestre Twajamahoro, asaba abantu bose kumva ko kwirinda Coronavirus bireba buri wese, bityo ubonye urenga ku mabwiriza akamwibutsa imyitwarire ikwiye, n’ababonye abafunguye utubari bakabibwira ubuyobozi aho kutujyamo na bo.

Akabari ka Uwizeyimana kafatiwemo abantu 11, ariko ngo abari bakarimo bari benshi. Abatarafashwe ngo bamenye ko polisi ije, banyura mu muryango w’inyuma baracika.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka