Uwacu Julienne yagizwe Umuyobozi w’Itorero (Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri)

Kuri uyu wa Kane tariki 25 Mutarama 2024, Inama y’Abaminisitiri yarateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ifatirwamo imyanzuro itandukanye.

Muri iyo myanzuro harimo uw’abayobozi bahawe inshingano nshya barimo Uwacu Julienne wari usanzwe ari Umuyobozi ukuriye ishami rishinzwe kubaka ubudaheranwa bw’Abanyarwanda muri MINUBUMWE, akaba yagizwe Umuyobozi ushinzwe Itorero no guteza imbere umuco muri iyo Minisiteri.

Mu bandi bahawe inshingano harimo Emmanuel Bugingo wagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Zambia, aho biteganyijwe ko mu gihe yakwemezwa azasimbura Rugira Amandin wari usanzwe muri uyu mwanya.

James Ngago yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda mu Busuwisi no mu Muryango w’Abibumbye i Genève.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka