Uwabyaye impanga eshatu kuri Noheli agiye gufashwa kubarera

Maniraguha Drocella wabyaye abana batatu b’impanga kuri Noheli, agiye kugenerwa inkunga n’Akarere ka Rulindo.

Maniraguha Drocella amaze kubyara kuri Noheli
Maniraguha Drocella amaze kubyara kuri Noheli

Uwo mubyeyi utuye mu Murenge wa Bushoki mu Karere ka Rulindo,akimara kubyara abo bana b’impanga biyongera ku bandi bane yari afite,yahise atangaza ko ahuye n’ikibazo cy’uko azabarera kubera ko asanzwe ari umukene ubarizwa mu cyiciro cya kabiri cy’Ubudehe.

Nyuma y’inkuru Kigali Today yamukozeho ifite umutwe ugira uti " Arasaba ubufasha bwo kwita ku mpanga eshatu yabyaye kuri Noheli" Akarere ka Rulindo atuyemo katangaje ko kiyemeje kugira ubufasha kamugenera.

Mu kiganiro cyihariye na Kigali Today,Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo Kayiranga Emmanuel yatangaje ko bakimara kumva iyo nkuru,batangiye kwiga uko bafasha uwo mubyeyi mu buryo burambye kuko imibereho n’ubuzima arimo bitamworoheye.

Yagize ati " Ubu turi gukora ibyo twita "Profiling" ni ukuvuga kureba ubushobozi afite ndetse no kwiga icyo yafashwa kugira ngo abana yabyaye bashobore kwitabwaho uko bikwiye.

Aha tureba niba yahabwa inka bagakamirwa amata cyangwa niba harebwa n’ikindi yafashwa kuko hari ubwo yahabwa inka ntigire icyo imufasha"

Kayiranga akomeza avuga ko bitarenze icyumweru kimwe amakuru y’imibereho y’umuryango we ndetse n’icyo azafashwamo byose bizaba byamenyekanye.

Yunzemo ati " Ikigaragara ni uko ubuyobozi bw’Akarere ka Rulindo bugomba kuzamufasha byanze bikunze kuko ntibyoroshye ko umubyeyi yonsa abana batatu kandi mu bisanzwe bigaragara ko nta bushobozi afite.

Kayiranga Emmanuel Umuyobozi w'Akarere ka Rulindo avuga ko uwo mubyeyi ashakirwa ubufasha ku buryo bwihuse
Kayiranga Emmanuel Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo avuga ko uwo mubyeyi ashakirwa ubufasha ku buryo bwihuse

Kumufasha byo bigiye gukorwa binyuze mu kureba ubufasha bw’ibanze bwamugirira akamaro kurusha ubundi".

Uyu mubyeyi wibarutse impanga eshatu kuri Noheli afite umugabo bamaze kubyarana abana birindwi barimo n’izo mpanga eshatu.

Nta mikoro yo kurera abo bana bafite,kuko babarizwa mu cyiciro cya kabiri cy’ubudehe cy’abantu bafashwa na Leta kubera ko baba batishoboye.

Akarere ka Rulindo ni kamwe mu turere dutanu tugize Intara y’Amajyaruguru,gafite abaturage 43,507 bari mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe.

Abaturage b’ako karere bose ni 316,987 babaruwe mu byiciro byose by’ubudehe nk’uko imibare itangwa n’ubuyobozi bw’Akarere ibigaragaza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ariko koko Imana niyo itanga. hari abantu bafite ubushobozi babuze abana ariko utabufite akabona 7. Akarere nikamufashe rwose.

Elias yanditse ku itariki ya: 29-12-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka