Arasaba ubufasha bwo kwita ku mpanga eshatu yabyaye kuri Noheri

Kuri uyu wa mbere tariki ya 25 Ukuboza 2017, umunsi abakirisitu bizihirizaho Noheri ibibutsa ivuka rya Yezu/Yesu, Umubyeyi witwa Maniraguha Drocella yabyariye abana batatu b’impanga mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali.

Abaganga babyaje Maniraguha bari bishimye ko yabyaye neza abana batatu
Abaganga babyaje Maniraguha bari bishimye ko yabyaye neza abana batatu

Uyu mubyeyi utuye mu Karere ka Rulindo, Umurenge wa Bushoki, Akagali ka Gasiza mu Mudugudu wa Rulindo, arasaba ubufasha buzamufasha kwita kuri aba bana, ngo kuko bavutse biyongera kuri bane yari asanganywe kandi asanzwe afite ubushobozi buke mu muryango.

Yagize ati " Kubyara nabigizemo umugisha ariko kandi mpangayikishijwe n’imibereho yabo. Rwose uwagira ubufasha ubwo aribwo bwose azamfashe kuko njye n’umugabo wanjye ntacyo tuzabona cyo kubatungisha."

Abo bana batatu b’impanga bavutse neza umwe afite ikiro 1,670 uwakurikiyeho afite 1, 430 undi afite 1,570.

Bakimara kuvuka bahise babajyana mu cyuma kibashyushya gusa nta kindi kibazo bafite nk’uko byemezwa n’abaganga ba CHUK bari kubakurikirana.

muri ibi bitaro kandi kuri uyu munsi wa Noheri havukiye abandi bana batatu, bavutse neza ndetse n’ababyeyi babo bari bameze neza nk’uko Umunyamakuru wa Kigali Today wabasuye yabitangarijwe n’abaganga bababyaje.

Uwamahoro Enatha umwe muri abo babyeyi waje aturuka mu murenge wa Rusororo muri Gasabo yabyabye umukobwa w’ibiro bitatu n’amagarama 200 ahita umwita Ramba Noella.

Urayeneza Ramba Jean Paul kimwe n’umugore we wabyaye kuri Noheri babwiye Kigali Today ko bagize umugisha wo kubyara ku munsi wizihizwaho ivuka rya Yezu.

Uwamahoro yagize ati " Ni ibyishimo bikomeye ndetse umutima wanjye uranezerewe cyane kuba mu masaha ya saa mbiri n’iminota 40 nari mbyaye ku munsi udasanzwe wa Noheri".

Mu rugo rwa Ramba na Uwamahoro ibyishimo byongeye kubigaragariza kuri Noheri bayibyaramo umwana w'umukobwa
Mu rugo rwa Ramba na Uwamahoro ibyishimo byongeye kubigaragariza kuri Noheri bayibyaramo umwana w’umukobwa

Yakomeje avuga ko uwo mwana yabyaye ari uwa kabiri agize mu muryango ndetse ko ari ibyishimo bije byiyongera ku byo bari bafite bijyanye n’ivuka ry’umwana w’Imana.

Undi mubyeyi witwa Mukeshimana Clementine yibarutse saa kumi n’imwe zo muri iki gitondo kuri Noheri tariki 25 Ukuboza 2017.

Uyu mugore usanzwe ari umwarimukazi kuri GS Cyivugiza mu mujyi wa Kigali umwana we yavutse neza avukana ibiro 3, 66 umwana ahita amwita Ashimwe Emmanuella Taiicha.

Iri zina Taicha avuga ko yarikoreye ubushakashatsi kuri Internet agasanga rifite igisobanuro kijyanye n’abana bavutse kuri Noheri mu rurimi rw’igiheburayo.

Mu byishimo byinshi avuga ko uyu mwana wa gatatu abyaye kuri Noheri amwongereye ibyishimo bikomeye ku giti cye ndetse no mu muryango we kubera ko avutse ku munsi yemera ko wavutsweho na Yezu ufatwa ku isi nk’umucunguzi ku bamwemera.

Uyu mubyeyi yishimiye kubyara kuri Noheri ahita yita umwana we Taicha
Uyu mubyeyi yishimiye kubyara kuri Noheri ahita yita umwana we Taicha

Dr Gashema Heritier uri mu itsinda ry’abaganga babyaje abo babyeyi avuga ko yishimira ko abana bose bavutse bameze neza kandi bakavuka mu gihe imiryango myinshi y’abanyarwanda ikomeje kwishimira umunsi mukuru wa Noheri.

Ati " Ibi natwe abaganga byadushimishije kuba abana bose bavutse bameze neza ndetse na ba nyina bakaba bamerewe neza. Ni ibyishimo bikomeje mu miryango yabo ndetse no ku gihugu muri rusange".

Dr Gashema yatangaje ko banejejwe nuko ababyeyi bose babyaje babyaye neza
Dr Gashema yatangaje ko banejejwe nuko ababyeyi bose babyaje babyaye neza

Aba bana bose bavutse kuri Noheri ababyeyi babo bose bahisemo kubita amazina ajyanye n’ivuka rya Yesu/Yezu ryizihizwa n’abakristu hirya no hino ku isi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Kuki abakire baba bafite ubushobozi,babura urubyaro ariko abakene bakarubona? kuki ? birakwiye ko abafite ubushobozi bafasha aba ba byeyi kandi imana izajya ibasubiriza aho ba ba bavanye,mugire amahoro.

karisa yanditse ku itariki ya: 26-12-2017  →  Musubize

Ababyeyi nibonkwe.Congratulations.Birasanzwe kwita Abo BANA ba Emmanuel,Noel,Noella,etc

Damas yanditse ku itariki ya: 26-12-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka