Uvuga ibibi ukamusubiza ibibi uba ubaye nka we - Minisitiri Gatabazi abwira urubyiruko

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi JMV, arahamagarira urubyiruko gushyira imbaraga mu gukoresha imbuga nkoranyambaga, mu kuvuguruza amakuru y’ibihuha, ay’ibinyoma harimo n’aharabika u Rwanda, akwirakwizwa n’abafite imigambi yo kuyobya abantu bifashishije imbuga nkoranyambaga.

Minisitiri Gatabazi ahamagarira urubyiruko kutagendera mu murongo w'abavuna nabi u Rwanda
Minisitiri Gatabazi ahamagarira urubyiruko kutagendera mu murongo w’abavuna nabi u Rwanda

Ibi Minisitiri Gtabazi yabigarutseho ku wa Gatanu tariki 29 Ukwakira 2021, ubwo yatangizaga ku mugaragaro, amahugurwa y’iminsi itanu, yitabiriwe n’Urubyiruko rw’Abakorerabushake bahagarariye abandi, baturutse mu gihugu hose.

Minisitiri Gatabazi yagaragarije urwo rubyiruko ko ikoreshwa ry’imbuga nkoranyambaga nka Twitter, YouTube, Facebook, WhatsApp, Instagram n’izindi zinyuranye, rigenda rifata indi ntera, yaba mu Rwanda no hanze yarwo, mu kuzikwirakwizaho amakuru agezweho hakaba abazifashisha nk’umuyoboro wo kuvuga nabi u Rwanda.

Yagize ati “Bariya bantu bakoresha imbuga nkoranyambaga mu gusebya u Rwanda no kuruvuga uko rutari, ni inshingano bihaye kandi bafitemo inyungu zabo bwite. Kuburizamo ibyo batangaza, bisaba ko mwe nk’urubyiruko muhaguruka mukabigira ibyanyu. Mufite amakuru nyayo ku Rwanda, musobanukiwe n’aho rwavuye, ibyo rugezeho n’aho rugana, mukabiheraho munyomoza ibyo binyoma. Ibyo nta muntu uzaturuka ahandi ngo aze kubidukorera atari mwebwe ubwanyu”.

Minisitiri Gatabazi agira urubyiruko inama yo kutifashisha ibitutsi mu gusubiza abavuga nabi u Rwanda nk’uko abaruharabika babigenza.

Ati “Umuntu ukoresha imvugo mbi, ibitutsi n’andi magambo asebanya, iyo umusubije mu buryo busa n’uko yabigenje ntaho uba utaniye na we. Umuco wacu nk’Abanyarwanda udutoza gusubiza no gusobanura ibintu mu kinyabupfura. Mu mwanya wo kwirirwa ku mbuga nkoranyambaga uta igihe ngo uratukana na bo, fata umwanya wawe urebe kimwe cyangwa byinshi mu byiza ku Rwanda waratira abandi. Usobora kubifotora, kubivuga mu magambo cyangwa kubyandika ukabisangiza abandi. Kandi ndemeza ko mu bagukurikirana, ntihabura kubonekamo abagira ibyo bakunda, bakaba banabihererekanya mu bandi, bakagira n’amatsiko yo kuza kubisura, igihugu kikaboneraho no kwinjiza amadevise”.

Benshi mu rubyiruko rwaganiriye na Kigali Today, bayibwiye ko bakoresha imbuga nkoranyambaga bazirebaho ibyatangajwe yaba ku Rwanda no hanze yarwo, kenshi bakanayakwirakwiza mu bandi.

Ariko ngo hari nk’inkuru, cyane cyane zivuga ibibi ku Rwanda bajyaga basoma, yewe hari n’abazitanzeho ibitekerezo, bo bagahitamo guceceka, ntibagaragaze uruhande bahagazeho; ari nabyo bagiye gukumira.

Urubyiruko rw'abakorerabushake bahagarariye abandi mu gihugu hose biyemeje kongera imbaraga mu gukumira abagoreka amateka y'u Rwanda
Urubyiruko rw’abakorerabushake bahagarariye abandi mu gihugu hose biyemeje kongera imbaraga mu gukumira abagoreka amateka y’u Rwanda

Anny Benilde Uwonkunda, umwe mu rubyiruko rw’Abakorerabushake, yagize ati “Twe nk’abantu bari mu gihugu, ibintu byose bikorwa tuhibereye, tubizi neza kuruta abicara ku mashini iyo bari mu mahanga bakirirwa bagaragaza u Rwanda uko rutari, byibura batanabanje gusobanuza cyangwa ngo bahigerere. Icyo bamwe muri twe twaburaga ni ubukangurambaga nk’ubu butwereka uburemere bigira ku gihugu cyacu. Ubu twiyemeje gukoresha cyane imbuga nkoranyambaga mu gutangaza amakuru y’ukuri, agaragaza ibyiza igihugu kigenda kigeraho, dore ko ari na byinshi cyane”.

Urubyiruko rw’Abakorerabushake 52 baturutse mu Ntara zose n’Umujyi wa Kigali, bahagarariye abandi bamaze iminsi mu biganiro, barimo guhabwa n’inzobere ndetse n’inararibonye, zibaganiriza ku ngingo zitandukanye zifitanye isano n’umutekano w’igihugu, iterambere n’imibereho myiza y’abaturage, bikaba birimo kubera mu Ishuri rikuru rya Polisi i Musanze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ndunganira Minister.Iyo umuntu akugiriye nabi,ntugomba kwihorera (revenge).Niko ijambo ry’imana ridusaba.Nibyo bitanga amahoro.Iryo tegeko rireba n’abantu barwana mu ntambara.Nkuko Matayo 7,umurongo wa 44 havuga,tugomba gukunda abanzi bacu,aho kubarwanya.Yezu yavuze ko hahirwa abanyamahoro kuko bazahembwa kuba muli paradizo iteka ryose.

rukebesha yanditse ku itariki ya: 1-11-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka