Uturere twose twasabwe guteza imbere amarushanwa “Umurenge Kagame Cup”
Guvernema y’u Rwanda yasabye ubuyobozi bw’uturere gukoresha amarushanwa y’imikino yitwa “Umurenge Kagame Cup” mu tugari twose two mu gihugu, mu rwego rwo guteza imbere siporo, gukangurira abaturage kwitabira gahunda za Leta no kwishimira iterambere rigenda rigerwaho.
Ministiri w’intebe, Dr Pierre Damien Hubumuremyi hamwe na Ministiri, Protais Mitali ushinzwe siporo n’umuco, basabye abayobozi b’uturere mu nama y’imihigo yateranye kuri wa kane tariki 27/06/2013, ko abaturage basanzwe n’abanyeshuri biga mu kagari runaka, bagomba kwitabira imikino mu buryo buhoraho.
“Mu rwego rwo guteza imbere siporo, ubukangurambaga ku baturage no kwishimira ibyiza tugenda tugeraho, ‘Umurenge Kagame Cup’ ugomba kujya mu mihigo yose ya buri karere”, nk’uko Ministiri w’intebe yabisabye Guvernema gufatanya n’inzego z’ibanze guteza imbere amarushanwa hose mu gihugu.
Ministiri Mitali yashimangiye ko aya marushanwa yakorwa, ndetse ko muri buri kagari hagomba kuba stade cyangwa ikibuga kiri ku rwego ruciriritse, kizajya kiberaho amarushanwa y’abavuye mu midugudu n’amashuri biri mu kagari, ategura abazahatana ku rwego rw’umurenge.
Ministiri Mitali ati: “Tuzabaha inkunga ya tekiniki y’uburyo imikino yategurwa duhereye ku bana bato; inzego zose zigasabwa kubigiramo uruhare yaba Ministeri y’uburezi, iy’Ubutegetsi bw’igihugu, iya siporo n’Ingabo.”

“Muri buri kagari hagomba kubaho ikibuga kiberamo imikino; ndetse abategura ibishushanyombonera by’imijyi, bagomba kujya bibuka kugena ahazajya ibikorwaremezo bijyanye na siporo n’imyidagaduro”-Ministiri Protais Mitali.
Ministiri w’intebe na Ministiri w’umuco na siporo bibutse iyi ngingo yo guteza imbere amarushwa “Umurenge Kagame Cup”, basaba ko ishyirwa mu mihigo y’umwana wa 2013-2014, nyuma y’aho Guverneri Kabahizi w’intara y’Uburengerazuba we atangarije ko uturere turi mu ntara ayobora twateganije guteza imbere imikino.
Irindi rushanwa ryitiriwe Perezida wa Repubulika, Paul Kagame ni irihuza amakipe ari mu bihugu bigize igice cy’Afurika y’uburasirazuba (CECAFA Kagame Cup); aho kuri ubu ririmo kubera mu gihugu cya Sudani. U Rwanda ruhagarariwe muri ayo marushanwa n’amakipe ya APR FC na Rayon Sport.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|