Uturere two mu Burengerazuba turiga ubundi buryo bwo kubona amafaranga y’ingengo y’imari
Abayobozi b’intara y’uburengerazuba batandukanye bari kwigira hamwe uko bakorana n’ikigo cya Capital Market mu rwego rwo gushaka uko iki kigo cyaguriza uturere amwe mu mafaranga yatangwaga na Leta agakoreshwa mu ngengo y’imari y’uturere.
Aya mafaranga iki kigo gishaka kuguriza uturere yari asanzwe atangwa n’abaterankunga batandukaye bafatanyije na Leta ariko bamwe muri aba baterankunga baza guhagarara, icyakora ngo hari bamwe bagenda bisubiraho bakagaruka.

Iki gitekerezo cyateguwe ku bufatanye bwa Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC) hamwe n’ikikigo cya Capital Market aho cyabijeje ko cyabaguriza amafaranga bifuza hanyuma uturere tukagenda tubishyura buhoro buhoro.
Kayira Fidele, umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe gutera inkunga uturere n’umujyi wa Kigali (RLDSF) yasabye abayobozi b’uturere gutekereza ibikorwa by’imishinga ikomeye yateza vuba uturere twabo imbere kuko ngo amafaranga make ikigo cya Capital Market kizajya gitanga ari miliyari kandi akishyurwa nta huti huti.

Mu bikorwa bikomakomeye byakwibandwaho hagiye hatangwa ingero nk’imihanda , amashanyarazi, imishahara y’abakozi n’ibindi. Umuyobozi w’ikigo Capital Market mu Rwanda yatangaje ko iki kigo gifite imikorere myiza asaba abayobozi kubahiriza amasezerano baba bahawe mu gihe bahawe amafaranga.
Ikindi yavuze ko aya mafaranga batanga ari menshi avuga ko bagomba kugaragaza aho inyishyu zizajya zituruka kandi abasaba ko ayo mafaranga azajya abikwa kuri konti yayo buri uko bayabonye mu rwego rwo kugabanya umwenda baba bafashe.

Musabwa Euphrem
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|