Uturere twitwaye neza mu mihingo mu Ntara y’Uburasirazuba twahawe ibihembo
Intara y’Uburasirazuba yahembye uturere dutatu twabaye utwa mbere mu mihigo y’umwaka 2011-2012 mu turere turindwi tugize iyo ntara.
Uturere twaje ku isonga ni Akarere ka Bugesera kakurikiwe na Ngoma na Gatsibo. Buri karere kahawe igikombe na seritifika “merit certificate.
Umuyobozi w’Intara y’Uburasirazuba yasabye uturere twose tw’intara ye kuzakora iyo bwabaga bose bakaza imbere ku rwego rw’igihugu kugira ngo bose bazabihemberwe. Ati “Muri rusange uturere tw’Intara y’Uburasirazuba twose twitwaye neza ariko habayeho utusha utundi.”
Amanota uturere twose tw’Intara y’uburasirazuba twagize yariyongereye ugereranyije n’imyaka ishize; nk’uko byasobanuwe na Guverineri Uwamariya.
Akarere ka Bugesera kabaye aka gatatu mu guhugu kakaba ari aka mbere mu Burasirazuba kavuye ku manota 74,3% kakaba kageze kuri 94%.

Akarere ka Ngoma kari kuri 58,5% kageze kuri 92,8%. Akarere ka Gatsiboo kavuye kuri 51,2% kagera KURI 92%; aka Kayonza kari kuri 65,8% kageze kuri 87,4%.
Nyagatare yavuye kuri 71,2% none igeze kuri 90,1 %; Kirehe yavuye ku manota 72,4% igera kuri 87,2%. Akarere ka Rwamagana kaza inyuma kavuye kuri 52% none ngo kageze kuri 83,8%.
Muri rusange Intara y’uburasirazuba yagize amanota 86,4% mu kwesa imihigo yari yariyemeje mu mwaka wa 2011-2012 kandi mu turere 20 twaje imbere harimo dutandatu two muri iyo ntara.
Guverineri Uwamariya Odette yavuze ko yemeranyijwe n’abayobozi b’uturere twe ko uturere two mu Ntara y’Uburasirazuba twose tugomba kugaragara mu 10 twa mbere mu mihigo y’uyu mwaka wa 2012-2013.
Niyonzima Oswald
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|