Uturere twasabwe kujya dutanga amafaranga afasha abari mu bigo ngororamuco

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Ibihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi, yabwiye abayobozi b’Uturere tw’Intara y’Iburasirazuba, ko bagomba gukurikirana urubyiruko rwabo rujyanwa mu bigo ngororamuco (NRS), ndetse bakagira n’amafaranga bateganyiriza kubafasha.

Minisitiri Gatabazi yasabye Uturere gushakira isoko ry'ibyo abagororerwa Iwawa bakora
Minisitiri Gatabazi yasabye Uturere gushakira isoko ry’ibyo abagororerwa Iwawa bakora

Minisitiri Gatabazi abitangaje mu gihe ubuyobozi bw’Intara n’Uturere dusura urubyiruko rugororwa mu bigo bya NRS, Intara y’Iburasirazuba ikaba ifite urubyiruko 595 bari Iwawa.

Minisitiri Gatabazi avuga ko gusura abaturage ari byiza, ariko igikenewe ni ugufasha abavuye Iwawa gusubira mu buzima bwiza, gufashwa kubona imirimo no gukorana nabo mu kugaragaza abacuruza ibiyobyabwenge.

Avuga kandi ko uturere tugomba guteganya amafaranga yita ku baturage batwo, nk’uko Uturere dutanga amafaranga muri Polisi mu gihe cyo gutoza Dosso.

Agira ati "Uturere tugomba kujya duteganya amafaranga yo gufasha urubyiruko rugororerwa mu bigo bya NRS, nk’uko tuyatanga mu gutegura no gutoza Dasso. Ibi bizatuma Uturere dukurikirana urubyiruko rugororwa ndetse nibavamo bafashwe mu gusubizwa mu buzima busanzwe."

Minisitiri Gatabazi na Guverineri Gasana banyuzwe n'ubuhinzi bukorwa n'abari Iwawa
Minisitiri Gatabazi na Guverineri Gasana banyuzwe n’ubuhinzi bukorwa n’abari Iwawa

Urubyiruko rugororerwa mu bigo bya NRS, uretse kugororwa bahabwa ubumenyi mu bubaji, ubudozi, ubwubatsi, ubuhinzi, ubworozi, amategeko y’umuhanda, kwigisha gusoma no kwandika.

Minisitiri Gatabazi asaba abayobozi b’Uturere gukurikirana abagororerwa mu bigo ngororamuco, kugira ngo bamenye niba koko bakomoka muri utwo Turere, kumva ibibazo bafite no kubishakira igisubizo.

"Hariya hari urubyiruko kandi ni imbaraga z’igihugu, bakeneye gufashwa kubona imirimo, gukomeza gukurikiranwa kuko igororamuco ntirirangirira mu bigo ngororamuco ahubwo ibikorwa bikomeye bibera mu miryango."

Minisitiri Gatabazi na Guverineri Gasana Emmanuel basuye ibikorwa bikorerwa Iwawa harimo ibikorwa by’Ubudozi, intebe, ubuhinzi n’ubworozi, basaba abayobozi b’Uturere gutegura imishinga ikomeza gufasha abagororerwa mu bigo bya NRS kubona imirimo no kubaba hafi n’imiryango yabo.

Minisitiri Gatabazi yakunze imyenda idoderwa Iwawa
Minisitiri Gatabazi yakunze imyenda idoderwa Iwawa

Intara y’Iburasirazuba ifite urubyiruko 595 mu rubyiruko 3500 birimo kigororerwa iwawa, abavuye mu Ntara y’Iburasirazuba barimo kugororwa Iwawa harimo 93 bazi gusoma no kwandika, 311 bize amashuri abanza, 174 bize mu mashuri yisumbuye na 17 bageze muri Kaminuza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka