Uturere twahawe abatoza mu miyoborere twakoze neza mu mwaka ushize
Inama yo gusuzuma niba abatoza mu miyoborere (coaches) bakenewe mu nzego z’ibanze, yagaragaje ko mu turere 10 twakorewemo igerageza, utwinshi twageze ku mihigo y’umwaka wa 2011-2012 ku kigero gishimishije; nk’uko ikigo gishinzwe imiyoborere mu Rwanda (RGB) cyabitangaje.
Mu nama bakoranye kuri uyu wa gatanu tariki 28/09/2012, abahagarariye ibigo bishinzwe imiyoborere mu Rwanda, n’abaterankunga mu iterambere ry’igihugu, bagaragaje ko uturere twahawe abatoza twageze ku mikorere myiza mu miyoborere yatwo.
Raporo bakoze igaragaza ko habayeho gukora igenamigambi rinoze, imicungire n’imikoreshereze myiza y’imari ya Leta n’ubutaka, kubika neza inyandiko ndetse no kugera ku mihigo biyemeje muri rusange.
Ambasaderi Fatuma Ndangiza, umuyobozi wungirije w’ikigo gishinzwe imiyoborere (RGB), yavuze ko mu turere 10 twahawe aba coaches bo kwerekera abakozi mu kazi kabo, dutandatu twazamutse cyane mu mihigo y’uturere isanzwe ihigwa buri mwaka.
Ndangiza yagize ati: “Turareba niba iyi gahunda yatangira gukorwa mu turere twose tw’igihugu, kugira ngo ikibazo cy’imicungire n’imikoreshereze y’imari, uburangare, kudakorana neza n’abaturage ndetse n’ubumenyi buke biveho”.

Uturere 10 twahawe abatoza bo kudufasha mu miyoborere yatwo ni Huye yaje ku mwanya wa kane mu mihigo, Gatsibo yabaye iya cyenda, Nyarugenge ya 10, Karongi ya 16, Gakenke ya 17, Nyabihu ya 21, Musanze ya 23, Nyaruguru ya 26, Rwamagana ka 28 hamwe na Rutsiro kabaye aka 30.
Twahirwa Abdulatif, umuyobozi w’akarere ka Nyabihu, kari kabaye aka 28 mu mihigo y’umwaka wa 2010-2011, kakaza kuba aka 21 mu mihigo y’ubushize, yavuze ko uturere tutigeze tugaragaza kuzamuka, byatewe n’impamvu zindi zidaturutse ku bushobozi buke bw’abakozi.
Akarere kanNyabihu ngo gakunze kwibasirwa n’ibiza, ari nayo mpamvu katazamutseho imyanya myinshi mu mihigo y’uyu mwaka ushize, ugereranyije n’iy’umwaka wa 2010-2011.
Ibigo birimo gukorana muri gahunda yo gutoza abakozi b’uturere ni Ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu, RGB, Ikigo gishinzwe kubaka ubushobozi bw’abakozi, ishyirahamwe ry’uturere n’umujyi wa Kigali (RALGA), ndetse n’imiryango y’ubutwererane y’Ububirigi n’Ubudage (BTC na GIZ).
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|