Uturere twagiriwe Inama yo kwigira kuri Kicukiro iri imbere mu kurwanya igwingira

Umuyobozi Nshingwabikorwa wungirije w’Akarere ka Kicukiro, Madamu Ann Monique Huss, ari kumwe n’abafatanyabikorwa batandukanye, batangije ubukangurambaga bwo kwita ku ngo mbonezamikurire (ECDs) mu Karere ka Kicukiro ndetse no gutegura indyo yuzuye.

Basobanuriye abayobozi uko bita ku bana babarinda igwingira n'imirire mibi
Basobanuriye abayobozi uko bita ku bana babarinda igwingira n’imirire mibi

Muri ubwo bukangurambaga, bagaburiye abana indyo yuzuye ndetse batera imboga mu turima tw’igikoni two mu ngo mbonezamikurire zo mu Kagari ka Karembure mu Murenge wa Gahanga ari na ho ubwo bukangurambaga bwatangirijwe, bukazakomereza no mu yindi mirenge.

Ubwo bukangurambaga buragendera ku nsanganyamatsiko igira iti ‘Kura neza Kibondo’, mu bindi byaburanze hakaba harimo ibiganiro abayobozi bo mu nzego zitandukanye bagiranye n’ababyeyi, nk’uko Madamu Ann Monique Huss, akomeza abisobanura, ati “Iki gikorwa twagitangirije hano kugira ngo tugifatanye n’ababyeyi, twongere tubibutse inshingano zo kwita ku bana, kandi bidufashe nk’Akarere gukomeza gutera intambwe tugabanya igwingira.”

Umuyobozi Nshingwabikorwa wungirije w'Akarere ka Kicukiro, Madamu Ann Monique Huss
Umuyobozi Nshingwabikorwa wungirije w’Akarere ka Kicukiro, Madamu Ann Monique Huss

Muri Kicukiro bafite abana 43 bafite ibibazo bijyanye no kugwingira. Imibare igaragaza ko ari ko Karere gafite abana bake bagwingiye ugereranyije n’Utundi turere twose two mu Gihugu.

Machara Faustin ukora mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe kwita ku mikurire no kurengera umwana (NCDA), by’umwihariko akaba ashinzwe imirire y’umubyeyi n’umwana, yashimye uko Akarere ka Kicukiro kagabanyije igwingira.

Ati “Ni mwebwe dufite mu Gihugu, dushobora guhagarara tukarata, ariko tubikesha ababyeyi, kuko imibare tugenderaho kuva muri 2015 kugeza muri 2020, igaragaza ko mwagabanyije igwingira riva kuri 17% rigera ku 10,7%. Ni ko Karere kari imbere y’utundi twose mu Gihugu. Ni mu gihe Uturere bituranye muri Kigali tugifite imibare iri hejuru kuko nka Gasabo iri kuri 23% naho Nyarugenge iri kuri 27%.”

Machara Faustin kandi, hari icyo yasabye abayobozi muri Kicukiro, ati “Musangize abandi icyo twita ‘best practices’ ni ukuvuga ibyakozwe neza muri kano Karere kanyu, ni gute mwabisangiza abandi? Kugira ngo mube mufite 10,7% hakozwe iki? Ibi bintu mwagezeho mu kugabanya igwingira mushobora no kubishyira mu nyandiko.”

Iradukunda Diane na we waturutse mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe kwita ku mikurire no kurengera umwana (NCDA), yasobanuriye ababyeyi akamaro k’Imbonezamikurire y’abana bato, ni ukuvuga urusobe rwa serivisi zitandukanye zihabwa umwana kuva agisamwa kugeza ku myaka itandatu. Yavuze ko izo serivisi zifasha umwana gukura neza haba mu gihagararo, mu bwenge, ndetse no kumufasha kugira ngo abashe kugira imibanire myiza n’abandi.

Ababyeyi bashishikarijwe kurangwa n’imirire myiza ku mubyeyi ari uwabyaye ndetse n’utwite, no ku mwana.

Iradukunda yanashishikarije ababyeyi kwita ku buzima bw’abana, babakingiza, babavuza igihe barwaye, babatangira ubwisungane mu kwivuza, no kwihutira kujya kwa muganga mu gihe babonye ibimenyetso by’uburwayi, bakanitabira kuboneza urubyaro.

Abana bahawe indyo yuzuye, ababyeyi bashishikarizwa kwita ku mwana kuva agisamwa
Abana bahawe indyo yuzuye, ababyeyi bashishikarizwa kwita ku mwana kuva agisamwa

Mu zindi serivisi yasobanuriye ababyeyi zikenerwa n’abana, harimo nko kuba abana bakenera serivisi yo gukangura ubwonko bwabo, bitabira imikino itandukanye, bahabwa ibikinisho, ababyeyi bakaririmbana na bo, bakabasomera ibitabo, n’ibindi.

Isuku n’isukura na byo ngo ni ngombwa kuko kubaha ibyo bakeneye byose ariko bigakoranwa umwanda, ntacyo byabamarira.

Ati “Tugomba kugira isuku haba ku mubiri, aho dutuye, aho tunyura, isuku ku bana, ku myambaro, kugira ngo ibyo dufata byose bibashe kutugirira umumaro.”

Yibukije ababyeyi kurinda umwana ihohoterwa n’ihungabana. Ati “Ni byiza ko tubarindira umutekano, kandi ahantu hizewe ni uko twabajyana mu ngo mbonezamikurire y’abana bato (amarerero).”

Ababyeyi basabwe no guha abana uburere buboneye, babatoza kirazira n’indangagaciro za kinyarwanda.

Ibi byose byafasha mu mikurire y’umwana ahantu ha mbere akwiye kubibona ngo ni mu muryango, ari na yo mpamvu ababyeyi bashishikarijwe ko mu gihe bahuye n’imbogamizi, bakwegera umujyanama w’ubuzima akababwira uko izo serivizi zose umubyeyi yazitangira mu rugo rwe.

Bashishikarijwe no kujyana abana mu ngo mbonezamikurire y’abana bato kuko hameze nk’aho ari mu muryango. Ati “Mwumvise ko serivisi zose zihatangirwa. Rero umwana aba ameze nk’uri mu muryango. Niba rero twifuza ko umwana wavutse uyu munsi azaba ari umuntu mukuru w’icyitegererezo muri 2050 ari cyo cyerekezo cy’Igihugu, birasaba ko tumuha zino serivisi zose kugira ngo abashe gukura neza.”

Mu mwaka wa 2015 Akarere ka Kicukiro kari gafite igwingira mu bana riri ku kigero cya 17%, ubu kakaba kari ku 10,7%, intego ikaba ari ugukomeza kurihashya ku buryo ngo bazasigara nta mwana uri mu mirire mibi cyangwa se ufite igwingira.

Umuyobozi Nshingwabikorwa wungirije w’Akarere ka Kicukiro, Madamu Ann Monique Huss yaboneyeho kwibutsa ababyeyi ko umwana yitabwaho agisamwa, abasaba kwirinda amakimbirane yo mu ngo kuko ari mu bituma abana batabasha kwitabwaho, no kurwanya ihohoterwa cyane cyane iryibasira abana.

Muri Kicukiro kandi buri kwezi bapima abana bo mu Mudugudu kugira ngo abagaragayeho ikibazo cy’imirire mibi n’igwingira, barebe uko barushaho kubakurikirana.

Abana buri kwezi bapimwa ibijyanye n'imikurire
Abana buri kwezi bapimwa ibijyanye n’imikurire

Ababyeyi bombi bakanguriwe kumva ko bagomba gufatanya inshingano zo kwita ku mwana kandi bakanamenya uburyo bwo gutegura indyo yuzuye, dore ko kuyitegura bitagombera ibihenze, ahubwo ari uburyo bwo gutegura ifunguro ribonekamo iby’ingenzi by’amoko atandukanye umuntu akenera kugira ngo agire ubuzima bwiza.

Akarere ka Kicukiro gafite ingo mbonezamikurire y’abana bato 365 hirya no hino mu Mirenge igize ako Karere, hakaba hari gahunda yo kuzongera. Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro bukangurira ababyeyi kujyana abana mu ngo mbonezamikurire kuko bizabafasha mu mikurire yabo kandi bikarinda n’abana kujya mu muhanda.

bashishikarijwe kwita ku turima tw'igikoni kuko twafasha mu mirire myiza
bashishikarijwe kwita ku turima tw’igikoni kuko twafasha mu mirire myiza
Bahawe ibikoresho byo kwifashisha mu rugo, by'umwihariko mu gikoni
Bahawe ibikoresho byo kwifashisha mu rugo, by’umwihariko mu gikoni
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka