Uturere twa Nyamasheke na Rubavu twasinye amasezerano y’ubufatanye

Akarere ka Nyamasheke n’aka Rubavu two mu Ntara y’Uburengerazuba, tariki 29/10/2013 twashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye agamije gufasha utu turere kurushaho gutera imbere, by’umwihariko bamwe bigira ku bandi.

Aya masezerano yashyiriweho umukono mu karere ka Rubavu nyuma y’umwiherero w’iminsi ibiri wari uhuje abakozi bose b’akarere ka Nyamasheke, hagamijwe kunoza ingamba zo gushyira mu bikorwa imihigo ya 2013-2014.

Umuyobozi w'akarere ka Rubavu Sheikh Bahame Hassan (ibumoso) n'Umuyobozi w'akarere ka Nyamasheke Habyarimana Jean Baptiste basinya amasezerano y'ubufatanye.
Umuyobozi w’akarere ka Rubavu Sheikh Bahame Hassan (ibumoso) n’Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke Habyarimana Jean Baptiste basinya amasezerano y’ubufatanye.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, Habyarimana Jean Baptiste yavuze ko aya masezerano y’ubufatanye azatuma akarere ka Nyamasheke karushaho kuzamuka mu iterambere ryako kuko hari byinshi kazigira ku karere ka Rubavu kandi bikaba bizatuma mu karere ka Nyamasheke habaho impinduka nziza zishingiye ku byiza biboneka ahandi.

Habyarimana yagaragaje ko utu turere twombi dufite byinshi duhuriyeho kandi hakaba n’ibindi dutandukaniyeho, bityo ngo ibyo byose bikaba ari amasomo yatuma bamwe bigira ku bandi uburyo bwo kunoza imikorere.

By’umwihariko, akarere ka Nyamasheke kagaragaza ko kazungukira byinshi kuri Rubavu kuko akarere ka Rubavu ari akarere k’umujyi kandi na Nyamasheke ari ho igana ndetse by’umwihariko Nyamasheke ikaba yakwigira kuri Rubavu ibijyanye no kunoza ubucuruzi bwambukiranya imipaka bukorerwa muri aka karere.

Abayobozi b'uturere twombi bari kumwe n'ababungirije.
Abayobozi b’uturere twombi bari kumwe n’ababungirije.

Bitewe nuko mu karere ka Rubavu hakorerwa ubucuruzi buteye imbere, akarere ka Nyamasheke na ko kakwigira ku ka Rubavu ibijyanye n’ubu bucuruzi kuko na ko gahana imbibe n’igihugu cya Congo kandi kakaba gasanzwe gahahirana n’abaturage bacyo, by’umwihariko abo ku kirwa cy’Ijwi.

Ikindi kandi ngo ni uko utu turere dushobora guteza imbere imihahiranire y’ibikomoka ku buhinzi kuko hari ibihingwa byera i Nyamasheke ntibyere i Rubavu, mu gihe ibindi byera i Rubavu ariko ntibyere i Nyamasheke.

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu, Sheikh Bahame Hassan, yagaragaje ko aya masezerano y’ubufatanye ari ingirakamaro kuko azafasha abaturage b’akarere ka Rubavu n’aka Nyamasheke gutera imbere byihuse.

Sheikh Bahame avuga ko aya masezerano y’ubufatanye azafasha mu iterambere ry’abaturage b’utu turere twombi bishingiye ku buhahirane bushobora gukorwa hagati y’utu turere, by’umwihariko akarere ka Rubavu kakaba gashobora kugemura umusaruro mwinshi w’ibirayi mu karere ka Nyamasheke.

Aya masezerano yabereye imbere y'abakozi b'akarere ka Nyamasheke nyuma y'umwiherero bagize w'iminsi ibiri.
Aya masezerano yabereye imbere y’abakozi b’akarere ka Nyamasheke nyuma y’umwiherero bagize w’iminsi ibiri.

Sheikh Bahame avuga ko ibyo byose bibumbatirwa no kungurana ibitekerezo no kujya inama ku byatuma uturere twombi dutera imbere kandi bikajyana no gusigasira umutekano.

Nyuma yo gushyira umukono kuri aya masezerano, akarere ka Rubavu kijeje ko kazajya gusura aka Nyamasheke hagamijwe kureba ibyo bakwigirayo byafasha abaturage b’akarere ka Rubavu kurushaho gutera imbere.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka