Uturere twa Kirehe na Ngoma tumaze iminsi itatu nta mashanyarazi

Kuva tariki 10/12/2012 abatuye mu karere ka Kirehe na Ngoma nta muriro w’amashanayarazi bafite. Ikibazo ngo cyatewe n’insinga z’amashanyarazi zaregutse ahitwa i Kabare mu karere ka Ngoma; nk’uko bitangazwa na EWSA.

Abacuruzi cyane cyane abacuruza ibiribwa muri alimentation bavuga ko ibi bimaze kubatera igihombo gikomeye.

Umwe mu bakoresha umuriro w’amashanyarazi batera ipasi mu isantire ya Nyakarambi avuga ko atakibona amafaranga akura muri uwo murimo. Agira ati “kuva umuriro ubuze nta kintu ndi gukora hashize iminsi itatu yose urumva ko kubura umuriro ari ikibazo kuri jye”.

Abatuye mu karere ka Kirehe kandi bavuga ko babuze aho bakura umuriro wa telefoni zabo ibi bikaba bibabangamiye mu kazi bakora kabo ka buri munsi; nk’uko uwitwa Emmanuel Dushime abivuga.

Umukozi wa EWSA mu karere ka Ngoma na Kirehe witwa Clément Rushingabigwi yatangarije Kigali Today ko iki kibazo kiri bukemuke bitarenze tariki 12/12/2012.

Grégoire Kagenzi

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka