Uturere twa Kamonyi na Rutsiro twahembewe ibikorwa by’umuganda byo muri 2018
Umurenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi n’Umurenge wa Mushubati mu Karere ka Rutsiro ni yo yahize iyindi mu gihugu hose mu bikorwa by’indashyikirwa byakozwe mu kwezi k’Umuganda kuva muri Nyakanga, Kanama na Nzeri 2018, igenerwa ibikombe n’ibihembo bya Miliyoni eshanu n’igice z’Amafaranga y’u Rwanda.

Umurenge wa Runda mu Karere Kamonyi ni wo wa mbere mu gihugu ukaba wahawe igikombe na Sheki y’amafaranga miliyoni eshatu, kubera ibikorwa byo guhangana n’ibiza.
Abaturage bakaba barasibuye imiyoboro y’amazi yari yarasibye igishanga cya Kamiranzovu, no kubakira imiryango isaga ibihumbi bibiri yari imaze gusenyerwa n’ibyo biza.
Naho Mushubati mu Karere ka Rutsiro uhabwa igikombe na Sheki y’amafaranga Miliyoni ebyiri n’igice kubera kubaka inzu z’abatishoboye.
Binyuze mu miganda y’abaturage, inzu 10 zikaba zarubakiwe abatishoboye mu Tugari twa Gitwa, Cyarusera, na Bumba muri Rutsiro.

Ibiza byatewe n’imvura idasanzwe yaguye mu Karere ka Kamonyi mu mwaka wa 2018, byangije ubuso bunini buhinzeho imyaka, inzu 2,400 zirasenyuka, abaturage 16 barapfa, batatu muri bo bakaba baratwawe n’umwuzure wo mu gishanga cya Kamiranzovu.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase, avuga ko kugira ngo abaturage bongere kwiyubaka byasabye inkunga ya Leta ingana na Miliyoni 300 z’Amafaranga y’u Rwanda, iyo nkunga ngo ikaba ari nke ugereranyije n’imbaraga abaturage bashyize mu gikorwa cyo kwisanira ibyari bimaze kwangirika.
Agira ati, “Kamonyi yazanye ibisubizo ku bufatanye bw’abaturage, ntabwo ibiza bikwiye kuza ngo bidukonkobokane kandi dufite ubushobozi bwo guhangana na byo. Abaturage ni abafatanyabikorwa ntabwo ari abagenerwabikorwa gusa, icyo ni igitego cya mbere mwatsinze kubera guhangana n’ibiza”.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Kayitesi Alice avuga ko guhabwa igikombe cy’umuganda mu gihugu bigaragaza ko abaturage bafite uruhare runini mu bibakorerwa by’umwihariko iyo bishyize hamwe.
Agira ati, “Koperative Ubumwe yahingaga mu gishanga cya Kamiranzovu, yari isigaye nta butaka ifite bwo guhingaho ariko twasibuye imiyoboro y’amazi dutunganya igishanga. Byari bikomeye ku buryo nta wari uzi ko igishanga kizongera guhingwamo, ariko ubu uwahagera na we yabibona ubu turejeje imyaka myiza abaturage baratekanye”.
Abaturage b’Umurenge wa Runda bavuga ko kuba bahawe igikombe bigaragaza ko ibikorwa bakora Leta iba ibibona kabone n’iyo abayobozi baba batabyitabiriye umunsi ku munsi.

Niwemugore Epiphanie avuga ko guhabwa igikombe ari icyubahiro kandi bituma abaturage barushaho gukora cyane kuko baba bizeye ko ibyo bakora bifite agaciro.
Agira ati, “N’ubutaha tuzagitwara, turashima Imana kuko ibyo dukora ubuyobozi bwacu bubyumva, n’ubutaha batwitege, kuba aba mbere mu gihugu cyose biduteye ibyishimo ku buryo na Perezida ahita yishima”.
Akarere ka Kamonyi gahawe igikombe cy’ibikorwa by’Umuganda nyuma yo kwakira ikindi gihembo ku rwego rw’igihugu cy’urugerero ruciye ingando, gahabwa Inka y’Ubumanzi, n’igikombe cy’Agaciro.




Ohereza igitekerezo
|