Uturere tw’Umujyi wa Kigali twihariye imyanya ya nyuma muri Mituweli

Mu gihe hasigaye igiye cy’amezi atarenze atatu kugira ngo umwaka wa 2021-2022 w’ubwisungane mu kwivuza urangire, uturere dutatu tw’Umujyi wa Kigali nitwo twa nyuma mu gutanga mituweli.

Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Regis Rugemanshuro na Minisitiri Ingabire baganira n'abanyamakuru
Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Regis Rugemanshuro na Minisitiri Ingabire baganira n’abanyamakuru

N’ubwo benshi mu batuye mu Mujyi bafatwa nk’abantu bafite urwego ruri hejuru y’urw’abagenzi babo bo mu bice by’icyaro, mu bijyanye n’imyumvire ndetse n’imitekerereze, ku bijyanye n’ubwitabire bwa mituweli siko bimeze, kuko uterere two mu Mujyi wa Kigali aritwo twanyuma.

Mu turere 30 tugize u Rwanda, Akarere kaza ku mwanya wa 30 mu bwitabire bwa mituweri, ni Kicukiro ifite ubwitabire bungana na 72.4%, ku mwanya wa 29, hari Akarere ka Gasabo gafite 74.7%, mu gihe Akarere ka Nyarugenge kaza ku mwanya wa 28, n’ubwitabire bungana na 75.7%.

Uretse uturere two mu Mujyi wa Kigali, usanga Akarere ka Musanze nako kari ku mwanya wa 27, n’ubwitabire bungana na 79.2%, hari n’Akarere ka Nyagatare gafite 79.3%.

Igitangaje Ni uko usanga uturere tw’icyaro dutuwe n’abaturage byitwa ko bafite amikoro make, ari two usanga dufite ubwitabire buri hejuru ya 90%, aho kugeza ubu Akarere ka Gisagara ariko gahiga utundi twose, n’ubwitabire bungana na 98.2%, kagakurikirwa n’aka Gakenke gafite 94.6%, hakaza Nyaruguru na 92.9%, ku mwanya wa kane, Gicumbi 91.5%, na Ruhango ifite ubwitabire bungana na 90.6%.

Mu kiganiro Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu (Minaloc), n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubwiteganyirize (RSSB), bagiranye n’itangazamakuru, ku kane tariki 10 Werurwe 2022, bagaragaje ko nta mbogamizi zidasanzwe uturere turi inyuma twagize.

Agaruka ku kibazo cy’impamvu abona zishobora kuba zituma hari uterere turi inyuma y’utundi cyane, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe imibereho myiza y’abaturage muri Minaloc, Assumpta Ingabire, yavuze ko nta mpamvu idasanzwe uretse uburangare bw’abayobozi.

Ati “Impamvu tubona hari uturere tukiri inyuma, akenshi twebwe tubona ari uburangare bw’abayobozi, kuko abatishoboye cyane Leta iba yabafashije, hanyuma abasigaye nabo tuzi bakanyakanya, bafite imirimo, bafite imbaraga, bashobora kujya gukora bakabona icyo kiguzi”.

Yongeraho ati “Ubwo rero iyo ubuyobozi babana umunsi ku munsi butamugezeho ngo bamukangurire, banamwereke uburyo bwo kwishyura gahoro gahoro, naho usanga dusoje umwaka hari akarere kari 72%. Ariko hari n’abaturage bagifite imyumvire y’uko atakwishyura amafaranga y’ubwisungane kandi atarwaye”.

Umwaka ushizwe wa 2020-2021, warangiye ubwitabire bwa mituweli buri kw’ijanisha rya 85.9%, naho muri uyu mwaka wa 2021-2022, kugera tariki ya 02 Werurwe, bwari bugeze ku ijanisha rya 85.1%.

Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Regis Rugemanshuro, avuga ko mu gihe ubuyobozi bw’inzego z’ibanze zabishyiramo imbaraga, bishoboka cyane ko umwaka utaha wa Mituweri bashobora kugera 100%.

Ati “Iyo tugeze kuri 85.1% tutararangiza umwaka, bigaragaza ko na 100% koko bishoboka. Ndashimira Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yishyurira abari mu cyiciro cya mbere, n’Imbuto Foundation kuko umwaka ushize twabashije kubona amafaranga agera kuri miliyari 25 na miliyoni 300 zirenga. Umwaka wose ayari yabonetse agera kuri miliyari 70 na miliyoni 700, urumva iyo ufashe miliyari 25 na miliyoni 300, ukongeraho 6 z’ubudehe bwa mbere, ukongeraho 6 z’imbuto, andi asigaye niyo ava mu banyamuryango”.

Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Regis Rugemanshuro
Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Regis Rugemanshuro

Umwaka w’ubwisungane mu kwivuza utangira tariki 1 Nyakanga ukarangira tariki 30 Kamena z’undi mwaka. Kuri ubu mu rwego rwo kuzishyura mituweli 100%, RSSB na MINALOC batangije ubukanguramba bwo kwishyura umusanzu w’umwaka, ukazakomeza kwishyurwa hashingiwe ku byiciro bisanzwe by’ubudehe umuryango ubarirwamo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka