Uturere turashinjwa kurangarana urubyiruko ruva Iwawa

Imibare itangwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe Igororamuco, NRS, igaragaza ko hari benshi mu rubyiruko ruvanwa Iwawa kugororwa ariko rukazahagarurwa kubera gusubira kwijandika mu biyobyabwenge.

Bamwe mu basoje amahugurwa tariki ya 9 Ugushyingo 2018
Bamwe mu basoje amahugurwa tariki ya 9 Ugushyingo 2018

Iwawa ubusanzwe hajyanwa urubyiruko rwabaye imbata y’ibiyobyabwenge ndetse n’inzererezi muri rusange rukagororwa, ubundi rugatozwa imyuga n’ubumenyingiro bizabafasha kwigirira akamaro basezerewe muri iki kigo.

Imibare itangwa na NRS, yerekana ko mu rubyiruko 937 rwasoje amasomo y’imyuga no kugororwa Iwawa ku wa 9 Gashyantre 2018, 98 muri bo bari baravuye Iwawa barahagarurwa bafatiwe mu bikorwa by’ubuzererezi no gukoresha ibiyobyabwenge.

Mu cyiciro cy’abagiye kugororwa (Rehabilitation) basaga 1123, imibare igaragaza ko 199 muri bo bahoze muri iki kigo barataha, ariko kubera kutitabwaho mu miryango ndetse no kudakurikiranwa n’ubuyobozi bw’aho batuye birangira basubiye mu biyobyabwenge bagarurwa Iwawa.

Iyi mibare kandi igaragaza ko hari n’ikindi cyiciro kigiye kwigisha imyuga n’ubumenyingiro muri iki kigo kirimo abagera ku 156 bari baranyuze Iwawa ariko ubu bakaba barahagaruwe kubera gusubira mu Biyobyabwenge.

Uru rubyiruko rwiganjemo abahoze muri iki kigo bagataha ariko bakaza kuhagarurwa
Uru rubyiruko rwiganjemo abahoze muri iki kigo bagataha ariko bakaza kuhagarurwa

Mu rwego rwo guhangana n’iki kibazo Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe Igororamuco NRS, Bosenibamwe Aime, avuga ko kigiye gusinyana amasezerano n’uturere, ajyanye no guca ubuzererezi no gutuma abava Iwawa basubira mu buzererezi.

Aya masezerano yatangiye gusinywa tariki ya Kuwa 9 Gashyantare 2018, ubwo abagera kuri 937 basozaga amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro muri iki kigo.

Bosenibamwe agira ati” Ubuyobozi bw’uturere busabwa kwita ku rubyiruko ruvuye Iwawa, bakarukurikirana barufasha mu bikorwa biruteza imbere no kubaho neza, cyane cyane bita ku gukemura amakimbirane mu miryango, kuko ari yo atuma benshi bava mu miryango bagahitamo kuba inzererezi.”

Avuga kandi ko iki gikorwa cyo kurwanya ubuzererezi kidakwiye guharirwa Leta gusa, ahubwo hakwiye ubufatanye hagati y’Umuryango Nyarwanda kugira ngo kibashe kugerwaho.

Bosenibamwe yobora Ikigo gishinzwe kugorora Umuco
Bosenibamwe yobora Ikigo gishinzwe kugorora Umuco

Abagarurwa Iwawa batunga urutoki Ubuyobozi b’uturere batuyemo

Minani Felesiyani avuka mu karere ka Kamonyi akaba arangiye kwigishwa imyuga Iwawa 2018. Uyu yaherukaga muri iki kigo nmuri 2012, akavuga ko icyatumye ahagarurwa ari ukurangaranwa n’ubuyobozi.

Ati “Twavuye Iwawa twarize imyuga twiteguye guhinduka no kwiteza imbere. Nageze mu Karere abayobozi babwira kuzana umushinga bakawutera inkunga, umushinga ndawubaha.

Kuva nawubaha ntibigeze bifuza kunyegera, ubufasha nabasabye ntacyo bamfashije bituma mbura imibereho twisanga mu muhanda.”

Iyakaremye Daniel, nawe avuka i Ndera mu karere ka Gasabo aho yibana kuko nta muryango agira. Yatangiranye n’ikigo cya Iwawa muri 2010, ariko ubu yarahagaruwe nyuma yo gufatirwa mu buzererezi.

Ati “Nafatiwe mu buzererezi ngarurwa Iwawa nyuma y’uko nabuze ubushobozi bwaho kuba n’icyo gukora. Uturere tuvuga ko tudufasha ariko ntitubikora, iyo umuntu ageze iwabo akabura abamwakira n’abamufasha gutangira ubuzima yisanga yasubiye mubyo yarimo.”

Mukabaramba Alvera avuga ko Uturere tutita ku bana bavuye Iwawa tuba twica inshingano zatwo
Mukabaramba Alvera avuga ko Uturere tutita ku bana bavuye Iwawa tuba twica inshingano zatwo

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe imibereho myiza muri Ministere y’Ubutegetsi bw’igihugu “MINALOC” Dr. Alvera Mukabaramba avuga ko ubuyobozi bw’uturere budakurikirana abo bana bava Iwawa burenga ku nshingano zabwo.

Ati “Aya masezerano azajya atuma akarere kabazwa ibyo kakoze mu gufasha aba bana, kandi azanafasha gukumira ibiyobyabwenge mu rubyiruko, ndetse no gukumira ababicuruza hatangirwa amakuru ku gihe aho bicururizwa.”

Iwawa hatangirwa amasomo arimo ubwubatsi, ubudozi, ubuhinzi, ububaji, gusoma no kwandika ku batabizi hamwe no gutwara moto.

Jerome Gasana umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubumenyingiro WDA, avuga ko bafite gahunda yo kongera ubumenyi buhatangirwa, mu rwego rwo gufasha abahava kugira ubumenyi bwisumbuye.

Ati “Mumyaka ishize twibanze mu kwita ku banyeshuri, ubu tugiye kwita kongera abarimu, kandi dufite intego ko buri mwaka hagomba kugira isomo rishya ryiyongera mu masomo yigishirizwa Iwawa.”

Jerome Gasana uyobora WDA avuga ko Iwawa hagiye kongerwa amasomo ahigirwa kugira ngo abahava bahavane ubumenyi buhagije
Jerome Gasana uyobora WDA avuga ko Iwawa hagiye kongerwa amasomo ahigirwa kugira ngo abahava bahavane ubumenyi buhagije

Ikigo cya Iwawa cyatangijwe mu mwaka wa 2010. Kimaze kwakira urubyiruko rusaga 13 230 bakuwe mu buzererezi no gukoresha ibiyobyabwenge.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka