Uturere turasaba ko decentralization y’ingengo y’imari yagera no ku mirenge

Bamwe mu bakozi n’abayobozi b’uturere barasaba ko gahunda ya decentralization y’ingengo y’imari ya Leta yakwihutishwa ikagezwa no ku mirenge kugira ngo uturere tubone umwanya wo gutekereza ibindi bikorwa by’iterambere.

Iyi ni imwe mu ngingo zagarutsweho mu nama igamije kwiga ku kongerera ubushobozi abakozi b’akarere ka Ruhango, bagiriye mu karere ka Muhanga ku wa kabiri tariki 02/07/2012.

Aba bakozi bavuga ko gahunda ya decentralization ku ngengo y’imari igejejwe ku rwego rw’umurenge byazajya byorohereza urwego rw’akarere kuko usanga ibikorwa byose birebana n’amafaranga ya Leta bigerwa ku karere, ibi bikaba ari uguha inshingano nyinshi akarere.

Twagirimana Epimaque, umuyobozi wungirije ushinzwe imari, ubukungu n’amajyambere mu karere ka Ruhango avuga ko iyi gahunda iramutse ishyizwe mu bikorwa nk’uko babyifuza byazafasha uturere kujya babona umwanya wo gukora izindi gahunda.

Agira ati: “tuvuge nka rwiyemezamirimo uri kubaka ibikorwa runaka bijyanye n’uburezi, umukozi w’akarere niwe uzakurikirana ibi bikorwa mu mirenge yose kuko akarere ariko kaba karagiranye amasezerano nawe, icyo umurenge ukora ni ugutanga raporo gusa. Habayeho iyo decentralization y’ingengo y’imari ku murenge byakorohereza akarere gutekereza no ku bindi bikorwa by’iterambere”.

Aba bakozi n’abayobozi bavuga ko iyi gahunda iramutse igiye mu bikorwa, byanafasha umurenge guteza imbere aho bakorera ndetse bakanabasha guteza imbere abaturage kuko aribo baba bazi neza ibikenewe kuko begereye abaturage kurusha uturere.

Gahunda ya decentralizaion irimo ibice bitatu: Igice cya mbere ni ukunoza inzego z’imiyoborere hashyirwaho urwego rw’Intara, Akarere, Umurenge, Akagari n’Umudugudu.

Faze ya kabiri yabaye iyo kwegereza ubuyobozi abaturage, inzego zibegereye zigahabwa ingufu nk’aho kuri ubu gahunda nyinshi bazibona ku rwego rw’umudugudu kuzamura.

Faze ya gatatu irimo gutekerezwaho na minisiteri ibifite mu nshingano (MINALOC) kugira ngo barebe uko habaho decentralization y’ingengo y’imari ku rwego rw’umurenge, amafaranga akajya ava muri za minisiteri agahitira ku mirenge aho kugirango ahitire ku turere.

Gerard GITOLI Mbabazi

Ibitekerezo   ( 1 )

jye siko mbibona soit akarere ou bien umudugudu ,akagari,umurenge akarere ninkogufata umutwe ugaha inda ntuhe amaguru ou bien uhera kumaguru uzamuka cyangwa umutwe umunuka so umudugudu urakomeye niwe utanga amakuru yose na report zose nibabahembe cyangwa se bashyiremo umukozi permanent naho ubundi hapfa byinshi.

ndayishimiye yanditse ku itariki ya: 4-07-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka