Uturere dutanu twahize utundi muri EjoHeza twagenewe ibihembo

Urwego rw’Igihugu rw’ubwiteganyirize (RSSB), rwageneye ibihembo by’ishimwe Uturere twahize utundi muri EjoHeza mu mwaka ushize w’ingengo y’imari wa 2021/2022, aka Gakenke kakaba ariko kaje ku isonga.

Rugemanshuro (iburyo) ashyikiriza umuyobozi w'Akarere ka Gakenke igihembo cy'ishimwe
Rugemanshuro (iburyo) ashyikiriza umuyobozi w’Akarere ka Gakenke igihembo cy’ishimwe

EjoHeza ni gahunda ya Leta igamije gufasha Abanyarwanda n’abanyamahanga batuye mu Rwanda, kwizigamira by’igihe kirekire, igashyirwa mu bikorwa n’izego z’ibanze zegerejwe abaturage.

Muri rusange muri uwo mwaka w’ingengo y’imari, Intara y’Amajyaruguru yakoze neza, kuko ku rwego rw’Igihugu ukurikije Intara n’Umujyi wa Kigali, yabaye iya kabiri yesa umuhigo ku kigero cya 141%, ahanini bikaba byaratewe n’uko hari uturere tubiri twaje muri dutanu twa mbere twahize utundi ku rwego rw’Igihugu, uretse utwo tubiri, utundi ni Nyamasheke, Rusizi na Rubavu.

Akarere kahize utundi ku rwego rw’Igihugu ni Gakenke kageze ku gipimo cya 171%, n’umusanzu w’ubwizigame ungana na 642,310,972, ugereranyije n’umuhigo kari gafite w’umwaka, mu gihe aka Gicumbi kabaye aka gatatu ku rwego rw’Igihugu, kesheje umuhigo ku gipimo cya 141%.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, JMV Nizeyimana, avuga ko ibanga ryatumye bashobora guhiga utundi mu gihugu mu bukangurambaga abaturage bakitabira kwizigamira muri Ejo Heza, nta rindi uretse kwegera abaturage bahereye ku isibo.

Umuyobozi w'Akarere ka Gakenke avuga ko nta rindi banga bakoresheje uretse kwegera abaturage
Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke avuga ko nta rindi banga bakoresheje uretse kwegera abaturage

Ati “Twegereye abaturage, duhera ku isibo, tuganira n’inzego z’ibanze by’umwihariko Isibo n’Umudugudu, iyo gahunda babanza kuyumva bayigira iyabo. Ikindi ni uko twagiye mu bindi byiciro bitandukanye bigenda bihuza abaturage, birimo ariya matsinda mato mato, akorera mu midugudu no mu tugari”.

Akomeza agira ati “Ibyo birangiye dukorana n’abandi bafatanyabikorwa by’abihaye Imana, mu gihe cy’amateraniro mu nsengero tugasaba akanya tugatambutsamo ubutumwa bwa EjoHeza, ariko nabo babigira ibyabo”.

N’ubwo mu mwaka ushize w’ingengo y’imari Intara y’Amajyaruguru yarangije iri ku mwanya wa kabiri, ariko igihembwe cya mbere cy’uyu mwaka w’ingengo y’imari kirimo gusozwa, iyi Ntara niyo iyoboye izindi n’igipimo cya 26% ugereranyije n’icyo bari bihaye.

Bamwe mu baturage bo muri iyi Ntara baganiriye na Kigali Today, bayibwiye ko bamaze gusobanukirwa n’akamaro ko kwizigamira by’umwihariko muri EjoHeza, kuko aribo bifitiye akamaro kurusha undi uwo ari we wese.

Abayobozi mu Turere twa Gakenke na Gicumbi bishimiye imyanya bagize muri EjoHezaa
Abayobozi mu Turere twa Gakenke na Gicumbi bishimiye imyanya bagize muri EjoHezaa

Alphonse Kubwimana wo mu Murenge wa Nyamiyaga mu Karere ka Gicumbi, avuga ko yamaze kujya muri EjoHeza, kubera ko yamenye akamaro kayo.

Ati “Ibyiza ni ukwiteganyiriza kugira ngo umaze gukura ugire icyo uzajya ubona, uhembwa nk’umukozi wa Leta, jye nahisemo kwizigamira kugira ngo nteganyirize amasaziro yanjye”.

Mugenzi we witwa Dativa Mukakaregeya wo mu Murenge wa Manyagiro, avuga ko n’ubwo ataratangira kwizigama muri EjoHeza, ariko ayizi neza kandi azi ibyiza byayo.

Ati “Ntabwo ndayitabira kubera ko ntarabona ubushobozi bwo kwizigama, kuko ku kwezi ni 1250, kandi ntabwo babiduhatira, ahubwo baratwigisha umuntu akabikora ku bushake”.

Umuyobozi Mukuru wa RSSB avuga ko bidakwiye ko hari umuturage wimwa serivisi kuko atarajya muri EjoHezaa
Umuyobozi Mukuru wa RSSB avuga ko bidakwiye ko hari umuturage wimwa serivisi kuko atarajya muri EjoHezaa

Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Regis Rugemanshuro, asaba abayobozi kudahatira abaturage kujya muri EjoHeza kuko kwizigamira ari ubushake, ahubwo ko ikigomba gukorwa ari ukubigisha akamaro kabyo, aho kubibahatira.

Ati “Ni ubushake kandi Umunyarwanda arasobanutse iyo umusobanuriye gahunda, arabyumva, akayitabira. Ibyo bintu rero rwose uwaba hari uwima umuntu serivisi ngo kubera ko atarizigamira muri EjoHeza, ntibikwiye kuko itegeko ntabwo ariko ribiteganya”.

Abarenga miliyoni 2 nibo bantu bamaze kwizigamira, mu gihe ubwizigame hari inyongera ya Leta ndetse n’inyungu ku bizigamiye, ikigega kimaze kugera ku yarenga miliyari 35 z’Amafaranga y’u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Congos Mayor Gakenke icyo ni igisobanuro cy’imiyoborere myiza iwacu i mu Majyaruguru

Dumbuli yanditse ku itariki ya: 6-10-2022  →  Musubize

Ntimukabeshye ngo mwegereye abaturage muyabaka ku ngufu , aho umuntu ava mukarere ajya mukandi bakongera bakayamwishyuza, wajya kwaka service ku kagali no niba utayatanze vuga uvuye aha, wapfusha umuntu yaranayatanze ntibanakugoboke, twaririye twarinaze ngo ejo heza,,, ntakamaro idufitiye turabizi

Vedatse yanditse ku itariki ya: 5-10-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka