Utumashini dushya muri Taxi-voiture tuje koroshya serivisi

Ikigo kimenyerewe nka Yego Moto ku bufatanye n’Ikigo gishinzwe imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA) cyatangije uburyo bw’ikoranabuhanga gishyira utumashini dushya muri Taxi-voiture tuzorohereza abazitega kubona servisi nziza.

Umuyobozi w'icyo kigo Karanvir Singh yemeza ko ubwo buryo bufitiye inyungu abagenzi, abashoferi na Leta
Umuyobozi w’icyo kigo Karanvir Singh yemeza ko ubwo buryo bufitiye inyungu abagenzi, abashoferi na Leta

Ubwo buryo bwiswe “Yego Cabs” bwatangijwe ku mugaragaro kuri uyu wa Kane tariki 27 Nzeri 2018, ngo bumaze kugezwa mu modoka zisaga 700 muri Kigali.

Umuntu ukeneye Taxi-voiture ngo ahamagara ku murongo utishyuzwa 9191 akavuga aho aherereye, bagahita bamushakira imodoka iri hafi ye noneho bakamwoherereza ubutumwa bumwereka pulake y’imodoka ije kumufata, amazina y’umushoferi n’igihe imugereraho.

Muhoza Pophia ushinzwe imirimo muri icyo kigo, avuga ko ubwo buryo bushya hari byinshi bwungura umugenzi.

Yagize ati “Inyungu ku mugenzi ni uko hatazongera kubaho guciririkanya ngo abe yanahendwa kuko azajya yishyura habazwe ibirometero yakoze bakube n’igiciro cyashyizweho na RURA. Ikindi cyiza ni uko ashobora kwishyura akoresheje ikoranabuhanga mu gihe adafite cash”.

Arongera ati “Ntabwo umushoferi ntazongera kwishyuza umugenzi urugendo rw’aho aturutse aje kumufata kuko tumwoherereza buri gihe umwegereye. Ikindi ni umutekano w’umugenzi kuko uwo mushoferi tuba tumukurikirana aho ari hose, anirukanse bikabije tukamubwira akagabanya”.

Muhoza asobanurira abitabiriye icyo gikorwa imikorere y'ubwo buryo bushya bw'akamashini k'ikoranabuhanga
Muhoza asobanurira abitabiriye icyo gikorwa imikorere y’ubwo buryo bushya bw’akamashini k’ikoranabuhanga

Ufashe imodoka irimo ako kamashini ngo kabara 1500Frw bahagurutse, hanyuma buri kirometero cyiyongereyeho kikishyuzwa 500Frw.

Bienvenu Sebakwiye, umushoferi umaze ukwezi akoresha ubwo buryo, yemeza ko ari bwiza kuko hari abagenzi abona atiriwe abashaka.

Ati “Nk’ubu ngira ntya nkumva ikigo kirampamagaye nkajya gufata umugenzi, uwo yiyongera ku bo nsanzwe ntwara ku munsi, ni inyungu rero kuri jyewe. Ubu buryo kandi buturinda impaka zo guciririkanya igiciro kuko kigenwa n’akamashini baduha, bityo umugenzi akagenda yishimye”.

Yongeraho ko yumva n’amafaranga yakoreraga ku munsi aziyongera cyane ubwo buryo nibumara kumenyerwa, gusa ubu ngo baracyafite ikibazo cya ‘réseau’ ijya ibura noneho umukiriya yajya kwishyura bikagorana.

Umukozi muri RURA ushinzwe gutwara abantu n’ibintu, Asaba Katabarwa Emmanuel, ahamya ko serivisi zigiye gutangwa neza kurushaho.

Ati “Ubu serivisi za Taxi zigiye gutangwa neza kuko nta kwishishanya hagati y’umukiriya n’umushoferi kubera ko akamashini gatanga amakuru yizewe. Tumenyereye ko iyo ufashe imodoka wambaye ikoti, urembye cyangwa ari nijoro cyane igiciro kizamuka, ibyo ntibizongera kuko nta guciririkanya”.

Yongeraho ko n’imisoro Leta yinjizaga iziyongera kuko buri faranga utwara taxi yinjije rizaba rigaragara bitandukanye na mbere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

nonese mugihe muribenshi imodoka yuzuye ex:nge ndahamagaye kdi njyNye nabantu 4 igiciro nicyKindi cyumwe ESE buriwese azahabwa iye bigenda bite ??.murakoze

cyuma yanditse ku itariki ya: 29-09-2018  →  Musubize

nibyiza twabyishimiye ariko imbogamizi nunva njye ni imwe ko hakorwa nakashini kazajya gasohora facture igihe umugenzi ayimwatse cg utwaye umuntu kuburyo ushobora kumwishyuza nyuma y’iminsi cg ukishyuza ikigo akoramo ,urunva nta justification waba ufite udafite receipt. murakoze

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 28-09-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka