Utubari twafunguye tutaremererwa n’utwiyongereyeho izindi serivisi turaburirwa

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, avuga ko hari utubari twatangiye gukora tutarahawe uburenganzira cyangwa se tutari mu cyiciro cy’uduhabwa ibyangombwa bitangwa n’Imirenge na RDB, nk’uko yabigarutseho ku ya 3 Ukwakira 2021, mu Kiganiro kuri Televiziyo y’Igihugu.

CP John Bosco Kabera
CP John Bosco Kabera

Gufungura utubari ni umwe mu myanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yateranye tariki 21 Nzeri 2021, iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, utubari tukaba twarafunguwe nyuma y’igihe kirenga umwaka n’igice dufunze, mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.

N’ubwo hafashwe umwanzuro wo gukomorera utubari, ariko akabari gafungura nyuma yo guhabwa icyangombwa gitangwa n’Umurenge na RDB, ariko ngo hari utubari twabirenzeho dutangira gukora nta byangombwa dufite, utundi twemerewe gufungura, twiyongereraho izindi serivisi zitemewe, nk’uko byagaragajwe na CP Kabera.

Mu Ntara y’Iburasiraziba, ngo hafashwe abagera kuri 477, mu Mujyi wa Kigali hafatwa 309, mu Ntara y’Amajyaruguru hafatwa 288, mu Ntara y’Amajyapfo ho ngo hafashwe abagera kuri 256, mu gihe mu Ntara y’Iburengerazuba ho hafashwe abagera ku 109.

Muri abo bafashwe nk’uko byasobanuwe na CP Kabera, hari aho byagaragaye ko abantu biyongereyeho, ikindi harimo abantu 64 ngo bafatiwe mu Murenge wa Kacyiru, mu Karere ka Gasabo, bari mu kabari banywa ariko banabyina, ibyo bikaba bivuze ko akabari n’ubwo kemerewe gufungura, hari abyongereweho nk’akabyiniro.

Yagize ati “Ku rupapuro rw’umuhondo hariho akabari, nta tubyiniro cyangwa akabyiniro kariho. Ntabwo ntekereza ko ababyandikaga bibagiwe kwandika utubyiniro cyangwa ‘night club’, oya”.

Ati “Nk’aho bafatiye abantu babyina, bari bafunguye akabari, hagafungwa amezi atatu, bagacibwa amande y’ibihumbi 250.000Frw, reka tuvuge nyuma y’icyumweru kimwe cyangwa se nyuma y’ibyumweru bitatu, utubyiniro nidufungurwa, hakajyaho amabwiriza atugenga, uwo muntu akabari ke kazaba kagifunze, n’akabyiniro ke kazaba kagifunze. Inyungu iri he rero? Kubera iki abantu batubahiriza amabwiriza ariho uko yakabaye? Kubera iki abantu bakunda kwirengereza ku byemewe cyangwa se ubundi bakajya hasi y’ibyemewe?”

Polisi y’igihugu itangaza ibyo mu gihe mu mpera z’icyumweru gishize, ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwafunze akabyiniro mu Murenge wa Kacyiru n’akabari k’imwe muri hoteli zo mu Kiyovu.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence, avuga ko kuba hari utubari twatangiye gufungwa nyuma y’igihe gito dukomorewe, atari ukuvuga ko byacitse, ariko avuga ko abantu bafite utubari basabwa kwitwararika no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19, kuko hari ababikora kandi neza bigashoboka.

Yagize ati “Birashoboka kandi cyane, nta n’ubwo byacitse, kuko hari aho dusanga hamwe na hamwe babyubahiriza kandi neza. Bigakomeza, abantu bakajya mu kabari bakabacurangira ‘Karaoke’ hariya, bakajya kuri ‘kontwari’ bakaka icyo kunywa, ariko ugasanga barakurikirana icyo amabwiriza asaba. Ariko wagera ahandi ugasanga ni nk’aho ugeze mu kindi gihugu, ukabona birahabanye cyane”.

Ati “Kuba izo ngamba zarafashwe, hamwe na hamwe hakagira ababihanirwa, ntabwo ari ukuvuga ko igikuba cyacitse, kuko nk’uko mbibabwiye hari ahandi henshi babikora, kandi bakabikora neza. Gusa ntabwo twareka gukomeza gukora ubugenzuzi, nta n’ubwo twareka gukomeza guhwitura ababikora, kubabwiriza, kubigisha, kubagira inama no kubahana aho tubona bibaye ngombwa”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka