Utaye agaciro ntabwo wazigera na rimwe ukabona kuko ntaho wakagura - Sembagare
Umuyobozi w’akarere ka Burera, Sembagare Samuel, arasaba abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye bari mu itorero, gukunda umurimo baharanira kwihesha agaciro kuko ariko shingiro rya byose.
Sembagare agira ati “Uyu munsi wenda ntabwo ufite imodoka, uyu munsi wenda nta na konte (bank account) ufite, ibyo bizaza! Ariko utaye agaciro nta hantu wazakabona! Mujye mubizirikana ibintu “materiels” muzabibona ariko agaciro ugataye ntabwo wazigera na rimwe ukabona kuko nta hantu wakagura.”
Uyu muyobozi avuga ibi mu gihe usanga hamwe na hamwe abasore cyangwa inkumi bajya mu ngeso mbi: abasore bakishora mu biyobyabwenge cyangwa se abakobwa bakiyandarika, bakishora mu busambanyi kuburyo bananduriramo agakoko gatera SIDA.
Ibyo ugasanga byangije urwo rubyiruko ku buryo inzozi rwari rufite ndetse n’ibyo igihugu cyari cyibategerejeho biyoyotse. Umuyobozi w’akarere ka Burera abwira urwo rubyiruko rw’abanyeshuri ko “ugiye mu bintu bidafite agaciro ukononekara byose biba bikurangiriyeho kuri iyi si.”

Sembagare atangaza ibi mu gihe tariki ya 03/12/2013 mu karere ka Burera hatangijwe ku mugaragaro icyiciro cya mbere cy’itorero ry’abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2013.
Muri iryo torero abo banyeshuri bazigiramo ibintu bitandukanye birimo umuco nyarwanda ndetse n’indangagaciro na kirazira byawo. Ibyo bikaba ari bimwe mu bizatuma abo banyeshuri bahindura imyumvire, imyifatire ndetse n’imitekerereze.
Nibarangiza icyo cyiciro cya mbere cy’itorero bazahita bajya mu icyiciro cya kabiri ari cyo torero ryo ku rugerero aho bazajya iwabo gushyira mu bikorwa ibyo bigiye mu itorero bafasha abaturage mu bikorwa bitandukanye by’iterambere.
Mu mwaka wa 2012 nibwo hatangiye itorero ry’abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye. Ubwo mu mpera za Kamenza 2013 barangizaga itorero ryo ku rugerero igice cya mbere bahawe “certificates” zihamya ko ibyari biteganyijwe mu cyiciro cya mbere cy’Urugerero babikoze neza kuko itorero ryo ku Rugerero rizajya rikomeza mu gihe abo banyeshuri bazaba biga muri za Kaminuza cyangwa mu mashuri makuru.
Itorero ryo ku Rugerero ryemejwe ubwo ubuyobozi bufatanyije n’abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye bafatiraga hamwe umwanzuro w’icyakowa igihe abarangije amashuri yisumbuye baba bari mu rugo barindiriye kuzajya kwiga muri za kaminuza n’amashuri makuru.
Norbert Niyizurugero
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
erega abayobozi dufite mu Rwanda barashoboye! mureke tubafashe kugeza izi gahunda kure hashoboka! kandi byose birashoboka pe!
abayobozi bacu bose barasobanutse. gahunda zose z’igihugu hari channels zinyuzwamo. bayobozi bacu ni ukri murasobanutse!!!!!!!!