Ushinzwe imibereho myiza mu murenge wa Mugombwa yitabyimana azize impanuka
Byiringiro Augustin, wari ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu murenge wa Mugombwa mu karere ka Gisagara yitabye Imana tariki 26/04/2012 azize impanuka ya moto.
Byiringiro yaguye mu murenge wa Mbazi akarere ka Huye dore ko yabonetse munsi y’umuhanda yarengutse kuri moto, nayo basanze aho yaguye; nk’uko bitangazwa na Kabogora Jacques, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mugombwa.
Umurambo wa nyakwigendera uri mu bitaro bya kaminuza nkuru y’u Rwanda i Butare. Byiringiro Augustin yitabye Imana akiri ingaragu.
Védaste Nkikabahizi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|