USA irizeza Abanyarwanda ko ibashyigikiye muri gahunda yo kwigira

Ushinzwe imirimo ya Ambasade ya Leta zunze ubumwe za Amerika (USA) mu Rwanda (Charge d’Affaires), Jessica Lapenn, yijeje Abanyarwanda muri iki gihe cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, ko igihugu cye gishyigikiye u Rwanda muri gahunda yo kwigira.

Jessica Lapenn yagize ati: “Mu izina ry’abakozi ba Ambasade ya USA hano mu Rwanda, ndetse n’ubuyobozi bw’igihugu bukorera i Washington, twishimiye uburyo mu gihe gito cyane u Rwanda rugeze ku kuba intangarugero ku mugabane wose, mu gihe mu myaka 19 gusa cyari igihugu cyashegeshwe.”

Yabitangaje mu muhango wo kwibuka abari abakozi ba Ambasade ya Amerika n’imiryango yabo bageraga kuri 25, ku mugoroba tariki 18/04/2013, ku cyicaro cy’iyo Ambasade kiri ku Kacyiru, aho yongeyeho ko USA izakomeza gushyigikira u Rwanda mu rugamba rw’iterambere.

Amazina y'abari abakozi ba Ambasade ya USA yanditse ku ibuye ry'ubwibutso aho ikorera.
Amazina y’abari abakozi ba Ambasade ya USA yanditse ku ibuye ry’ubwibutso aho ikorera.

Lapenn yasubiye mu magambo y’Umunyamabanga wa Leta wa Amerika, John Kerry ubwo yifatanyaga n’Abanyarwanda kwibuka mu cyumweru gishize, wagize ati: “Twifatanyije n’Abanyarwanda nk’abantu bagaragaza umuhate wo kugera kuri ejo hazaza habahesheje ishema.”

Leta zunze ubumwe za Amerika zibinyujije kuri Ambasade yazo i Kigali, zashyizeho ikigega gifasha abana barokotse Jenoside basizwe n’abari abakozi ba Ambasade, bakaba bashobora kwiga kugera muri kaminuza, aho bamwe barangije bakabona imirimo, abandi bakirimo kwiga ayisumbuye na kaminuza.

Bamwe muri abo bana bashimiwe n’ubuyobozi bw’Ambasade ya Amerika ndetse na Komisiyo yo kurwanya Jenoside (CNLG), kuba bakiri mu mashuri yisumbuye, ariko bakaba barashoboye guhimba indirimo zikora ku mutima abantu, mu gihe cy’iminsi umunani gusa bamaze bategura umuhango wo kwibuka.

Bamwe mu bana barokotse Jenoside biga babifashijwemo n'ikigega cya Ambasade ya Amerika, bakoze korari bashobora guhimba indirimbo n'imivugo bikora ku mitima y'abantu, mu gihe cy'iminsi umunani gusa.
Bamwe mu bana barokotse Jenoside biga babifashijwemo n’ikigega cya Ambasade ya Amerika, bakoze korari bashobora guhimba indirimbo n’imivugo bikora ku mitima y’abantu, mu gihe cy’iminsi umunani gusa.

Iyi ngo ni imwe mu mpano bafite kandi bagomba guteza imbere batibagiwe no kwishakamo izindi, nk’uko Perezida wa CNLG John Rutayisire yasabye abo bana.

Perezida wa CNLG yashimiye Ambasade ya Amerika kuba yateguye igikorwa cyo kwibuka, aho avuga ko hari icyizere cyo gukura ku izima abahakana Jenoside, ngo bikazatizwa imbaraga n’uko igihugu cya USA ari igihangange ku isi.

Abitabiriye kwibuka abari abakozi ba Ambasade ya USA, barimo imiryango yabo hamwe n'abakorera iyo ambasade muri iki gihe.
Abitabiriye kwibuka abari abakozi ba Ambasade ya USA, barimo imiryango yabo hamwe n’abakorera iyo ambasade muri iki gihe.

Perezida wa CNLG yamenyesheje Ambasade ya USA ko kujya ku kwezi cyangwa ku yindi mibumbe iri mu kirere, atari byo byonyine bizahesha Amerika ubuhangange n’isura nziza, ko n’ibikorwa byo gufasha imbabare nk’abantu barokotse Jenoside, bizatuma icyo gihugu kigirirwa icyizere ku isi.

Gakuba Abdul Jabar, umwe mu bana barokotse Jenoside bakomoka ku miryango y’abahoze bakorera Ambasade y’Amerika, asaba icyo gihugu gufasha u Rwanda gushakisha no gufata abakekwaho uruhare muri Jenoside aho bari hose ku isi, kuko ngo kibifitiye ubushobozi busumba kure ubw’u Rwanda.

Simon Kamuzinzi

Ibitekerezo   ( 2 )

bbibuke ariko baniyubaka baharanira ko bitazaba ukundi

samantha yanditse ku itariki ya: 19-04-2013  →  Musubize

nngaho nibatugarurire inkunga rero banatubere abavugizi muri un bareke kutwigirizaho nkana

kangaloo yanditse ku itariki ya: 19-04-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka