Urwibutso rwa Kiziguro ruzagaragaza amateka ya Jenoside yakorewe i Murambi

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard, avuga ko urwibutso rurimo kubakwa i Kiziguro ruzagaragaza amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari komini Murambi.

Inyubako y'urwibutso rwa Kiziguro izaba igaragaza amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari komini Murambi
Inyubako y’urwibutso rwa Kiziguro izaba igaragaza amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari komini Murambi

Mu cyahoze ari komini Murambi yayoborwaga na Gatete Jean Baptiste, ni hamwe mu hakorewe ubwicanyi ndengakamere by’umwihariko i Kiziguro.

Aha i Kiziguro, Abatutsi bari bahungiye mu Kiliziya ya Paruwasi Gatolika ya Kiziguro, batangiye kwicwa kuwa 11 Mata 1994, bakajugunywa mu rwobo bikekwa ko ruri hagati ya metero 30 na 50 z’ubujyakuzimu.

Mu kwica Abatutsi hifashishwaga intwaro gakondo zirimo amahiri, amacumu, imihoro n’ibindi ndetse n’intwaro za gisirikare harimo gerenade n’imbunda.

Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Gatsibo Sibomana Jean Nepomscene, avuga ko Interahamwe zo muri komini Murambi zari zifite ubugome bukabije, aho zicaga abantu zigategeka abo bafitanye isano kubajugunya mu mwobo mbere y’uko na bo bicwa.

Avuga ko by’umwihariko ubwicanyi bw’i Kiziguro bwari bukabije kuko ntawashoboraga kurokoka, bitewe n’uko bateraniweho n’Interahamwe zo muri komini Murambi, izaturutse muri komini Muvumba ndetse n’impunzi z’intambara zaturutse i Kiyombe.

Ikindi cyatumye mu cyahoze ari komini Murambi hakorwa ubwicanyi bukomeye, ngo ni uko uwari Burugumesitiri Mwangi yifashishije abacuruzi barimo uwitwa Nkundabazungu ndetse n’umwicanyi ukomeye cyane wahoze ayobora iyi komini, Gatete Jean Baptiste, bategura neza Interahamwe ku buryo zicaga zihereye iruhande.

Ati “Ibyabereye hano byari bikomeye cyane, Gatete Jean Baptiste ni ho yakomokaga akaba umwicanyi ukomeye cyane, yaje gufasha Burugumesitiri yari yarimitse ndetse n’abacuruzi, bahiga abantu ku buryo ntaho umuntu yashoboraga kwihisha kuko bahigaga bakurikije lisiti banditse kera”.

Sibomana avuga ko Interahamwe nanone zatijwe umurindi n’ingabo za EX-FAR zari zihunze zimaze gutsindwa urugamba i Gabiro ndetse n’abajandarume bari muri komini Murambi.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard, avuga ko kubera ubwicanyi ndengakamere bwabereye mu cyahoze ari komini Murambi, batekereje kubaka urwibutso ruzagaragaza ayo mateka kuko hari abatayazi.

Agira ati “Hari ibyumba tuzashyiramo amateka, hari abadufatira amashusho n’amafoto ndetse n’ubuhamya cyane kuri ruriya rwobo. Iyi nyubako rero izaba ari amateka, turashaka ko izaba inyubako ivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari komini Murambi”.

Akomeza agira ati “Umuntu uzagenda kuri uyu musozi muri aka karere azamenya uko Jenoside yakozwe no mu Rwanda mu buryo bwa rusange. Na ruriya rwobo nubwo amateka yarwo azashyirwa muri iriya nyubako, na rwo ruzagira ikimenyetso cyarwo kihariye”.

Gasana Richard avuga ko iyi nzu izaba irimo amafoto ya bamwe mu bazize Jenoside, amashusho n’ubuhamya ku barokotse harimo n’abakuwe mu rwobo ari bazima.

Izashyirwamo kandi amwe mu mazina ndetse n’ahazashyirwa bimwe mu bice by’imibiri y’abazize Jenoside.

Avuga ko iyi nzu irimo kubakwa izaba igizwe n’ibyiciro bibiri, harimo inzu ubwayo izuzura itwaye miliyoni 620 z’amafaranga y’u Rwanda, ndetse n’icyiciro cyo gushyiramo ibikoresho ku buryo batekereza ko izuzura byose birimo ihagaze miliyari y’amafaranga y’u Rwanda.

Avuga ko hazaba harimo n’ibitabo, ku buryo abifuza kumenya amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari komini Murambi bazajya baza bakabisoma, bityo n’abazavuka nyuma y’imyaka 100 bazamenya amateka y’igihugu cyane ajyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka