Gushyingura mu cyubahiro abajugunywe mu cyobo cya Kiziguro bizaruhura abaharokokeye

Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Gatsibo Sibomana Jean Nepomscene, avuga ko gushyingura mu cyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bari barajugunywe mu cyobo cya Kiziguro bizaruhura abaharokokeye.

Uyu ni umwobo wa Kiziguro wajugunywemo Abatutsi mu gihe cya Jenoside
Uyu ni umwobo wa Kiziguro wajugunywemo Abatutsi mu gihe cya Jenoside

Yabitangaje kuri uyu wa 29 Ukwakira 2020, nyuma y’igihe kirenga ibyumweru bibiri imirimo yo gushakisha imibiri yajugunywe mu cyobo cya Kiziguro itangiye.

Icyobo cya Kiziguro cyacukuwe mu mwaka wa 1972 n’abapadiri bera bakoreraga iyogezabutumwa muri Kiliziya ya Kiziguro bashakisha amazi.

Ngo abaturage baracukuye bagera muri metero 25 z’ubujyakuzimu, nyuma hakoreshwa intambi itaka ryazo ngo rikaba ryarakuwemo mugihe cy’amezi abiri.

Ku wa 11 Mata 1994, Abatutsi bicirwaga muri Kiliziya ya Kiziguro batundwaga na bagenzi babo babajugunya muri icyo cyobo ku itegeko ry’interahamwe.

Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Gatsibo Sibomana Jean Nepomscene, avuga ko bakeka ko hajugunywemo imibiri y’Abatutsi barenga ibihumbi bitanu.

Avuga ko bifuje gushakisha imibiri y’ababo muri icyo cyobo kugira ngo bashyingurwe mu cyubahiro nk’abandi bose bashyinguwe bakuwe ahantu hatandukanye.

Sibomana Jean Nepomscene avuga ko gushyingura imibiri yajugunywe mu cyobo cya Kiziguro bizaruhura imitima y'abacitse ku icumu
Sibomana Jean Nepomscene avuga ko gushyingura imibiri yajugunywe mu cyobo cya Kiziguro bizaruhura imitima y’abacitse ku icumu

Ati “Kubashakisha ngo bashyingurwe mu cyubahiro ni nk’uko hari indi mibiri twagiye dukura ahantu hatandukanye. Bizafasha abacitse ku icumu kuruhuka mu mutima no gushira agahinda”.

Sibomana avuga ko kuva batangiye imirimo yo gushakisha imibiri ku wa 12 Ukwakira 2020, imibiri ya mbere yatangiye kuboneka kuwa 27 Ukwakira 2020, gusa hakaba hatamenyekana imibare kubera ko yangiritse. Imibiri yatangiye kuboneka muri metero 14 z’ubujyakuzimu. Hifashishijwe imodoka batijwe na Polisi y’Igihugu.

Kuri metero 14 z'ubujyakuzimu ni bwo batangiye kubona imibiri
Kuri metero 14 z’ubujyakuzimu ni bwo batangiye kubona imibiri

Hifashishwa kandi abantu bamenyereye iby’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Imirimo yo gushakisha imibiri mu cyobo nisoza, uwo mwobo na wo uzahaguma nk’ikimenyetso cy’amateka ya Jenoside yabereye i Kiziguro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ningombwa iyomibiri ishakishwe ishyingorwe mucyubahiro kd iruhukire mumahoro.

Uramahoro Amandine yanditse ku itariki ya: 31-10-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka