Urwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi rwibukije Abanyasudani y’Epfo ibyo baciyemo
Itsinda ry’Abanyasudani y’Epfo 27 bari mu Rwanda mu masomo yo kwiga ku buringanire no kubaka amahoro, baratangaza ko bashenguwe n’ibyo babonye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi, byabibukije ibyo nabo babayemo.
Ubwo batemberezwaga uru rwibutso kuri uyu wa Gatanu tariki 22/02/2013, Aba Banyasudani y’Epfo batangajwe n’ubwicanyi ndengakamere bwakorewe Abanyarwanda bukozwe n’abandi Banyarwanda, mu gihe bibwiraga ko imyaka y’intambara banyuzemo yose ariyo yari ikomeye.
Benshi muri aba ba bagore n’abagabo bavukiye mu ntambara yamaze igihe kirekire muri Sudani y’Epfo, bamwe bayiburiyemo ababyeyi abandi bayiburiramo abana, abandi bavukira mu buhunzi, nk’uko uwitwa Margret Joshua yabitanzeho ubuhamya.
Yabwiye itangazamakuru ko ibyo yabonye ku rwibutso byamwibukije uburyo nyina yabyariye mu bihuru kuko yari akurikiwe, uburyo inyeshyamba zamutesheje amasomo ye n’uko yaje guhungira i Karthoum kubera intambara yabicaga mu majyepfo.
Ati: “Nibutse uburyo nababaye, uburyo umuryango wanjye wababaye. Ariko byantumye niga ko n’ubwo turi mu mahoro muri Sudani y’Amajyepfo uyu munsi, tutigiye kuri ibi byabaye dushobora natwe kujya muri aka kaga.
Kuko turi amoko menshi muri Sudani, ahari amakimbirane mu moko yose kubera kuragira amatungo , hari amakimbirane kubera kugabana ubutegetsi muri Sudani y’Amajyepfo”.
Aba Banyasudani bageze mu Rwanda tariki 18/02 bakazagenda tariki 01/03/2013, baneretswe igice kigamije gukurikirana abiciwe n’abishe, kuko bose baba baragizweho ingaruka za Jenoside, giherereye mu Bitaro bya Polisi bya Kacyiru.
Amahugurwa aba Banyasuda y’Epfo barimo mu Rwanda yateguwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ry’Amahugurwa n’Ubushakashatsi (UNITAR), ku bufatanye n’Ikigo cy’u Rwanda gishiznwe kubaka Amahoro (Rwanda Peace Academy).
Akaba ari mu rwego rwo kubafasha kuzifasha kwiyubakira igihugu ubwo manda y’Ubutumwa bwo kugarura amahoro muri Sudani y’Amajyepfo (UNMISS) izaba igeze ku musozo.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|