Urwego rw’Umuvunyi rwahishuye uburyo bushya bwadutse bwa ruswa

Urwego rw’Umuvunyi ruratangaza ko hadutse uburyo bushya bwo kwaka no gutanga ruswa mbere y’igihe, ku buryo uyisaba ayaka mbere y’igihe.

Kuwa kuri uyu wa mbere tariki 7 Nzeli kugeza tariki 11 Nzeli 2015, Urwego rw’Umuvunyi rwatangiye igikorwa cyo guhura n’abakozi b’uturere rubakangurira ubu buryo, mu rwego rwo kubaburira ko ruswa yahinduye isura.

Abakozi mu karere ka Nyarugenge n'imirenge ikagize bahuguwe n'Urwego rw'Umuvunyi.
Abakozi mu karere ka Nyarugenge n’imirenge ikagize bahuguwe n’Urwego rw’Umuvunyi.

Mugeni Cecile, umukozi w’uru rwego yatangarije abakozi b’akarere ka Nyarugenge bahuye kuri uyu wa kabiri, ko mu batanga ruswa ngo hari abayitanga mbere y’igihe, serivisi bakazisaba nyuma.

Yagize ati “Ikigaragara ni uko ruswa itangwa mu buryo butandukanye; hari ushobora kuba yayitanga mbere yo kugusaba serivisi, kimwe nk’uko hari n’abayitanga nyuma; ibyo byose ni ruswa kandi amategeko abihana kimwe.”

Urwego rw’Umuvunyi rwatangaje ko rwahisemo abakozi mu turere n’imirenge bahura n’abaturage benshi; hari abashinzwe irangamimerere mu mirenge, abashinzwe imiyoborere myiza mu turere, ba Noteri n’abakozi b’inzu z’ubutabera (MAJ).

Hari n’abapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda, abahagarariye Urubyiruko n’abagore, ababaruramari mu turere ndetse n’abahagarariye amakoperative.

Bamwe mu barimo guhugurwa bavuze ko bigoye gutandukanya imitangire ya ruswa n’umuco nyarwanda ngo wahozeho wo gushimira ‘uwakugiriye neza’; ariko abandi babyamaganye bavuga ko ubu ari ubundi buryo bwo gushyigikira ruswa.

Gacenderi Christophe, ushinzwe irangamimerere n’ubunoteri mu murenge wa Mageragere, yagize ati “Ku rwego nkorera sindahura n’abashaka kumpa ruswa mbere yo kugira icyo mbakorera, ariko na nyuma ntayo nakwakira kuko nzi ko atari ubunyangamugayo.”

Abakozi b’Urwego rw’Umuvunyi barimo kuzenguruka mu turere twose tugize igihugu, bahugura abantu ku mikorere n’ububasha by’urwo rwego, uburyo abo bakozi bagomba kwigengesera kugira ngo batagwa mu mutego wa ruswa, ingaruka zayo n’uruhare rw’abahugurwa mu gukumira no kurwanya ruswa.

Simon Kamuzinzi

Ibitekerezo   ( 4 )

yabaho ruswa kubera service zidatanfwa neza..uyitanga aba ashaka gukemurirwa ikibazo..mbere yo guhugura abantu ouri ruswa mujye mubanza mubigishe kudakora akarengane..ndahamya ko abo bavuga ko bayirwanya nibo bayisaba...bokamwe no kurenganya abandi! ubu se tuvuge ko njye muturage unkoreye ibyo amategeko angenera hari amafar yanjye naguha?ariko uranyiyenzaho ngo ngo genda uzagaruke...ngo genda utegereze abana banjye inzara iri kubica...mwe bayibozi nimwe mutuma habaho ruswa...muzatange servive neza murebe ko ruswa itaba amateka!naho mwihera hejuru...nimumenye kwanza ni iki gituma habaho ruswa?

akarengane yanditse ku itariki ya: 10-09-2015  →  Musubize

nge ndabona nubwo muvuga mutyo ruswa itazacika kuko hari abo uganira nabo bakavuga ngo nuko bahembwa akayabo ngo uwabaha nkayo bahabwa. gusa mbona atari ubunyangamugayo bagajwiye kuba bemeye ako kazi bagakora neza badashaka ingwize

ok yanditse ku itariki ya: 10-09-2015  →  Musubize

Ntabyo muzi!abo bahugurwa abenshi nibo bayakira!ntimuzi ibibera mu cyaro!umuntu akwiyenzaho akakwirukanisha mu kazi ngo wamwimye fanta yarangiza akagenda agusebya ngo uri igicucu nta bwenge ugira n’amahirwe wari kubona akayakumira!Imana nitabare gusa nziko ukuri kuzajya kugaragara

Dona yanditse ku itariki ya: 10-09-2015  →  Musubize

ibuye ryagaragaye ntiriba rikishe isuka. izo nzira zindi zagaragaye zikumirwe kuko twiyemeje kurandura Ruswa n’imizi yayo

Mutimura yanditse ku itariki ya: 9-09-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka