Urwego rw’umuvunyi rwagaragaje ingaruka zo guhishira ruswa n’akarengane

Urwego rw’umuvunyi rwahuje abayobozi b’ingeri zitandukanye mu Ntara y’Amajyepfo basobanurirwa ingaruka ziri mu guhishira ruswa n’akarengane.

Mu biganiro bikomeje kubera mu hirya no hino mu gihugu abayobozi batandukanye bo mu Ntara y’Amajyepfo nibo bari batahiwe mu kugaragarizwa uko ikibazo cya ruswa n’akarengane gihagaze mu gihugu n’ingaruka zacyo, kuri uyu wa gatatu tariki 2 Ugushyingo 2015.

Mbarubukeye Xavier asobanura ingaruka za Ruswa mu gihugu.
Mbarubukeye Xavier asobanura ingaruka za Ruswa mu gihugu.

Hifashishijwe ikiganiro n’impapuro zikubiyemo ubutumwa bwo kurwanya ruswa n’akarengane, Mbaribukeye Xavier, umunyamabanga uhoraho w’Urwego rw’umuvunyi yasobanuye ko ruswa ari umwanzi w’iterambere ahamagarira inzego zose yaba iz’imirimo ya Leta n’izabikorera kugira ubufatanye mu kuyirwanya.

Yagize ati “Ruswa igira ingaruka mbi ku mibereho y’umuntu ku giti cye no ku iterambere ry’igihugu muri rusange.”

Avuga ko zimwe mu ngaruka za Ruswa ku gihugu harimo kuba ubuyobozi butakarizwa icyizere n’abaturage bacyo no kudaha ubupfura n’imico myiza agaciro, igihugu kigaheraho gisubira inyuma mu iterambere.

Abantu b'ingeri zitandukanye bitabiriye ikiganiro cy'urwego rw'Umuvunyi.
Abantu b’ingeri zitandukanye bitabiriye ikiganiro cy’urwego rw’Umuvunyi.

Atanga urugero yavuze ko mu nzego z’ibanze hari aho ruswa bayita guhumura umuyobozi ngo bakamupfunda amafaranga kugira ngo abashe gukora ibiri mu nshingano ze.

Yakomeje asobanura ko impamvu ruswa idacika burundu n’uko ari icyaha gikorwa ndetse abantu bakakigiramo inyungu.

Ati “Kugeza ubu kugenza ibimenyetso by’icyaha cya ruswa yaba ari ishingiye ku gitsina ndetse ndetse n’ubundi buryo itangwamo hari aho bigera bikaburirwa ibimenyetso.”

Yasabye abantu kutarebera ibihembera ruswa iyo ariyo yose kuko imunga ubukungu bw’Igihugu yibutsa ko kutayirwanya ari ukuyiha ibyicaro nk’uko Mbarubukeye yabisobanuye.

Abayobozi ba Polisi y'igihugu Mu Ntara y'Amajyepfo bitabiriye ikiganiro ku gukumira Ruswa n'akarengane.
Abayobozi ba Polisi y’igihugu Mu Ntara y’Amajyepfo bitabiriye ikiganiro ku gukumira Ruswa n’akarengane.

Bimwe mu bitekerezo byatanzwe n’inzego zinyuranye zari muri iki kiganiro byagarutse ku kwirinda guhishira ruswa n’ibindi byaha bifitanye isano nayo.

Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo Alphonse Munyantwari, yijeje urwego rw’umuvunyi ubufatanye buhoraho mu kurwanya ruswa n’akarengane kugira ngo u Rwanda rube igihugu kihesheje agaciro.

Ibi biganiro biri mu myiteguro y’umunsi mpuzamahanga wo kurwanya ruswa uba tariki 9 Ukuboza buri mwaka.

Ibitekerezo   ( 1 )

Hashize imnyaka irenga icume tuburana iambu yababyeyi banjye, Imanza zose zararangiye, nimpapuro ribihamnya zirahri. Nkaba maze igihe ngirango ngire icyonakora giteza umuryango nigihugu cyanjye imbere. Ariko abategetsi babishinswe muri Musanze, bakirengagiza, abatsiswe bagakomeza kwihingira nkaho nta cyobitwaye.
Ubabiburaniye babitsindiye imnyaka igahinda nindi. ariko ntahambwe uburenganzira byibye. Wambwira ko iyi Atari ruswa abategetsi bako karere basangira nabahinga ibitaribyabo? Ubuse umuyobozi udtarnganuye umuturage nimuyobozi ki? wanshakira igisubizo nshuti. Murakoze cyane ndabashimiye, kandi nizeye ko nzunva byaboneste tugatangira ibikora.

Godfrey wa Diaspora yanditse ku itariki ya: 24-04-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka