Urwego rw’Umuvunyi rurasaba abayobozi kutiyitirira impano bahabwa kubera akazi
Urwego rw’umuvunyi rurasaba abakozi ba Leta ndetse n’abayobozi ko igihe baramutse bahawe impano bari mu bikorwa by’akazi bakora batajya bazigira izabo ahubwo ngo ziba ari iz’ibigo bakorera.
Ibi byatangajwe kuri uyu wa 08/01/2014 mu mahugurwa ku mategeko y’imyitwarire y’abayobozi ndetse n’uburyo bakwiye gutanga amakuru yahabwaga abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge, abashinzwe gutanga amakuru, inzego za polisi n’abashyinguranyandiko mu turere twa Muhanga, kamonyi na Ruhango.
Bikunze kugaragara ko bamwe mu bayobozi cyangwa abakozi ba Leta nk’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge n’abandi bishimirwa n’abaturage bikagera aho bashaka no kubagabira.
Cartas Kabega, umukozi wo ku rwego rw’umuvunyi, avuga ko amategeko ateganya ko impano zose zihawe umuyobozi nubwo bazimuha bavuga ko ariwe bazihaye ngo ntabwo yagakwiye kuzigira ize ngo azitahane mu rugo iwe ahubwo ngo azimurikira ikigo akorera.

Kimwe mu bikunze gutangwa hakurikijwe umuco nyarwanda harimo inka, iyo bibaye gutyo ngo iyi nka umuyobozi yagakwiye kuyiha minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI). Iyi minisiteri nayo iyi nka yatanzwe ishobora kuyifashisha muri gahunda ya Girinka cyagwa mu zindi nyungu rusange.
Si impano zo mu baturage mu gihugu gusa zigarukwaho kuko n’impano zihabwa umuyobozi cyangwa umukozi wa Leta igihe yagiye mu butumwa by’akazi hanze y’igihugu ngo ntaba akwiye kuziyitirira.
Kabega ati: “niba nka mayor urugero agiye mu ruzinduko rw’akazi mu Buyapani bakamuha impano ya telefoni mu ruganda ruzikora iyo ni iy’akarere nayibika ntacyo avuze ibyo bizafatwa nk’ubusambo”.

Nyamara nubwo ibi ari amategeko bamwe muri aba bakozi ba Leta basanga ibi byaba bihabanye n’umuco kuko ngo bumva ko impano bahawe zagakwiye kuba izabo kuko bazihabwa ku bw’uko bakora.
Aha Kabega avuga ko akazi bakora kadakuraho ubumuntu bwabo ahubwo ngo mu gihe bagiye mu ngo z’abo baturage cyangwa nabo bakaza iwabo bakaba ariho babahera izo mpano ngo ho ntawakabiburanijeho kuko ntaho biba bihuriye n’akazi.
Gerard GITOLI Mbabazi
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Wowowo mbanza arugushakakubuza abantu umucowabo wogu
nshimira.Ibibyitwakwivanga.uyu yongererwe akazi kuko
ako afite kabaye gake.Use ubundi ibyoyabivuze yabanjekubitekerezaho.
Ejo azavugango ibihabwa Perezida nawe abitange,hamwe na
bakora siporo abatsindiye imidarimugihugu nohanze.Unte
yekukwibazaho wamudamuwe.
abayobozi sha barazirya mwo kabyara mwe utekereza ko iyo baje mu minsi mikuru se bakabaha ibiseke mwibaza ko babijyana mu karere hahah ntimukansetse babijyana iwabo sha. ikiba kirimo gifatika bakakirira nyine
Niyo mpamvu Abayobozi ba ADEPR bahawe ibifaranga byinshi cyane ubwo basuraga Uturere tw’Igihugu,aho Uturere twasabye Abakristo imisanzu yo gutanga impano bikagera aho Uturere tubikora tugamije kurushanwa kwakira neza Abayobozi bakuru kugira ngo babarebe neza( guhatanira gutoneshwa) aya mafaranga bazayinjize mu Itorero ntibazayagire ayabo( Icyemezo cy’Umuvunyi) niba barayatwaye mu ngo zabo kandi bazayagarure rwose!!!