Urwego rw’Umuvunyi ruraburira Abanyarwanda ko hari abatekamutwe biyitirira inzego z’ubutabera bakambura abaturage

Ubuyobozi bw’Urwego rw’Umuvunyi butangaza ko hateye abatekamutwe biyitirira kuba abakozi b’inzego z’ubutabera ndetse n’Urwego rw’Umuvunyi bagasaba abaturage amafaranga ibihumbi 100 babizeza ko ibibazo bafite mu nkiko no mu Rwego rw’Umuvunyi bazabijyamo bigakemuka.

Ubu butumwa buburira Abanyarwanda muri rusange buje mu gihe Urwego rw’Umuvunyi rufatanyije n’Ubugenzacyaha Bukuru bwa Polisi (CID) batahuye abagabo batatu batekeye umutwe abaturage bo mu Karere ka Rubavu na Kamonyi babambura amafaranga mu bihe bitandukanye.

Umuvunyi Mukuru, Aloysie Cyanzayire asaba abaturage kuba maso bakirinda ababaka amafaranga babashuka ko bazabakemurira ibibazo mu nzego za Leta.
Umuvunyi Mukuru, Aloysie Cyanzayire asaba abaturage kuba maso bakirinda ababaka amafaranga babashuka ko bazabakemurira ibibazo mu nzego za Leta.

Hakizimana Eric w’imyaka 38 wiyitiriye kuba umucamanza w’Urukiko Rwisumbuye rwa Rubavu maze anyanganya amafaranga umuturage agera ku bihumbi 94 akaba yari arimo kumusaba andi ibihumbi 100 amwizeza kuzamufasha mu rubanza yaburanaga na mugenzi we mu rukiko.

Undi watahuweho ubwo butekamutwe ni uwitwa Niyongira Thomas wasabye umuturage ibihumbi 100 na we wari ufite urubanza amubwira ko azamuhuza na Perezida w’Urukiko rw’Ibanze rwa Gacurabwenge mu Karere ka Kamonyi icyemezo cy’urukiko kikazafatwa mu nyungu ze.

Uretse abo biyitiriye inkiko, Nkundimana Daniel, we ngo yiyitiriye kuba umukozi w’Urwego rw’Umuvunyi asaba abaturage amafaranga ibihumbi 100 kugira ngo azakurikirane ibibazo byabo bafite muri urwo Rwego rw’Umuvunyi abizeza ko bizakemuka vuba bitewe n’ububasha afite.

Nubwo abo batatu ari bo bamaze gutabwa muri yombi, ngo hari n’abandi bagikurikiranwa kuri ubwo butekamutwe.

Mu itangazo Urwego rw’Umuvunyi rwashyizwe ahagaragara kuri uyu wa 15 Nyakanga 2015, Abanyarwanda barakangurwa kwirinda abo batekamutwe biyitira inzego z’ubutabera bakabacuza utwabo.

Umuvunyi Mukuru, Aloysie Cyanzayire, yagize ati “ Abaturage barasabwa kuba maso bakirinda abantu bababeshya ngo barabafasha serivisi runaka mu nzego za Leta. Buri rwego rwa Leta rufite icyicaro cyarwo kizwi kandi serivisi zishyurwa n’umuturage zirazwi.”

Akomeza avuga ko mu gihe hari umuntu ubasabye amafaranga ya ruswa kugira ngo abafashe kubona serivisi bagomba kwihutira kubimenyesha Polisi cyangwa Urwego rw’Umuvunyi kugira ngo akurikiranwe.

Abo batekamutwe bose bakoresha amayeri yo guhamagara abaturage bakoresheje terefone ngendanwa bakabasaba kuboherereza amafaranga mu buryo bw’ihererekanya-mafaranga buzwi nka “ mobile money” mu ndimi z’amahanga bukoreshwa n’ amasosiyete y’itumanaho akorera mu Rwanda ariko bakirinda kubonana na bo imbonenkubone.

NSHIMIYIMANA Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

uko iterambere rigenda rwiyongera ninako abatekamutwe bagenda biyongera

Kubwimana yanditse ku itariki ya: 16-07-2015  →  Musubize

nibyiza cyane kumenya;izo ndyandya koziriho.

mudogo samuel yanditse ku itariki ya: 15-07-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka