Urwego rw’Umuvunyi ngo rwiteze kubona ubushobozi kuri INTERPOL mu gukumira ruswa nini
Urwego rw’Umuvunyi ngo rwizeye ko abakozi barwo, Polisi y’igihugu n’Urwego rw’ubushinjacyaha, babona ubumenyi buhanitse mu gukumira no kurwanya ruswa nini, aho bari mu mahugurwa y’iminsi itanu bahabwa na Polisi mpuzamahanga (INTERPOL), guhera kuri uyu wa mbere tariki 14/ 4/2014.
INTERPOL yazanye itumanaho ry’ibanga ryiswe I-SECOM, rikora ridahagarara amasaha yose y’umunsi uko ari 24, mu minsi irindwi igize icyumweru; iri koranabuhanga ngo rikaba rifasha kubona bimwe mu bimenyetso mbere yo gutangira kugenza icyaha, nk’uko byatangajwe na Jaganathan Saravanasamy, Umuyobozi wungirije muri INTERPOL, ushinzwe gukumira ruswa n’ibyaha bishingiye ku mutungo.
Jaganathan yagize ati: “Baramenya uburyo babona ibimenyetso byizewe ku byaha bya ruswa bashobora kujyana mu rukiko, murabizi ko ari rwo ruhamya ko icyaha cyakozwe.”

Amasomo atangwa aribanda ku byaha bya magendu, ibyo kunyereza umutungo, imicungire mibi y’inzego, ruswa mu itangwa ry’amasoko no kugirana amasezerano, ruswa muri servisi z’imari, iyezandonke, ndetse no kwiba umutungo hakoreshejwe ikoranabuhanga rya mudasobwa.
“Dukeneye ko INTERPOL idusigira ahanini tekiniki z’imikorere (practice) nk’uko babitwemereye, atari ibitekerezo cyangwa ibyanditse (theories) gusa, kuko byo mwabyishakira mukabisoma”, nk’uko Umuvunyi mukuru, Mme Aloysie Cyanzayire yabibwiye abarimo guhugurwa.
Yongeyeho ati: “N’ubwo hari intambwe igenda iterwa mu kurwanya ruswa mu gihugu cyacu bitewe n’imbaraga zikoreshwa, haracyari ikibazo cyo kugera kuri ruswa nini haba mu misoro, mu masoko ya Leta, muri za banki n’ahandi; ibyaha bimunga ubukungu nabyo biragenda byiyongera, cyane cyane ku mugabane w’Afurika, aho usanga ikigero kirenga 50%”.

Umuvunyi mukuru yavuze ko urwego ayobora ruzakomeza gukorana na INTERPOL mu gukumira ruswa n’ibindi byaha bijyana nayo, ndetse na Banki y’isi by’umwihariko mu gukurikirana imitungo ikomoka ku byaha bya ruswa, hagamijwe kugaruza iyo mitungo.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|