Urwego rw’imfungwa n’abagororwa rwahuguye abaforomo barwo

Urwego rw’Igihugu rw’imfungwa n’abagororwa rwahuguye abaforomo barwo bakorera mu bigo nderabuzima by’amagereza yose yo mu Rwanda.

Ayo mahugurwa y’iminsi ibiri yasojwe tariki 23 Ukwakira 2015 mu karere ka Nyanza yari ateraniyemo abaforomo bayoboye ibigo nderabuzima ndetse n’abashinzwe ibarurishamibare mu bigo nderabuzima by’amagereza yo mu Rwanda.

Bamwe mu baforomo b'amagereza yo mu Rwanda bari mu mahugurwa
Bamwe mu baforomo b’amagereza yo mu Rwanda bari mu mahugurwa

Mu by’ingenzi aya mahugurwa yibanzeho birimo imicungire y’ibigo nderabuzima n’uko ubuzima bw’imfungwa n’abagororwa bushobora kwitabwaho mu bikorwa by’ubuvuzi.

Supertendent Dr Georges Ruterana, umuganga mukuru w’urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa yavuze ko bateguye ayo mahugurwa mu rwego rwo kongerera ubumenyi abaforomo babo ndetse n’abakiri bashya muri ako kazi.

Aganira na Kigali Today, Supt Dr Georges Ruterana yasobanuye ko imfungwa n’abagororwa bitabwaho mu bikorwa by’ubuvuzi kimwe nk’uko n’undi muntu wese uri hanze ya gereza afite uburenganzira ku buvuzi bumukwiriye.

Yagize ati: “Kwita ku buzima bw’imfungwa n’abagororwa mu buvuzi ni inshingano zacu bikaba n’uburenganzira bwabo niyo mpamvu bigomba kwitabwaho hubahirizwa uburenganzira bwa muntu”.

Bamwe mu bahawe aya mahugurwa batangaje ko bagiye gushyira mu bikorwa ubumenyi bungutse kandi bakabikora mu buryo bwa kinyamwuga.

Bukuru Patrick umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya gereza ya Bugesera yabwiye Kigali Today ko ibyo bize muri aya amahugurwa byamubereye ingenzi mu kurushaho kwita ku buzima bw’imfungwa n’abagororwa cyane cyane mu kubaha servisi nziza kandi inoze y’ubuvuzi.

Supt Dr Georges Ruterana muganga mukuru wa RCS
Supt Dr Georges Ruterana muganga mukuru wa RCS

Ati: “Iyi minsi ibiri tumaze hano mu karere ka Nyanza dutyaza ubwenge ntabwo yatubereye imfabusa. Ibyo twungutse tugiye kubishyira mubikorwa bityo servisi dutanga zirusheho kuba nziza”.

Undi witwa Fabiola Bora uyobora ikigo nderabuzima cya gereza ya Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru yavuze ko bari basanzwe bita ku buvuzi bunoze bw’imfungwa n’abagororwa ariko ko amahugurwa bahawe yabaye akarusho mu kubongerera ubumenyi.

Indwara zifata imyanya y’ubuhumekero nizo ziri ku isonga mu magereza yo mu Rwanda nk’uko Supt Dr Georges Ruterana umuganga w’ikigo cy’igihugu gishinzwe imfungwa n’abagororwa abivuga.

Jean Pierre Twizeyeyezu

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka