Urwego rw’abikorera rwaje ku isonga mu hatangiwe ruswa nyinshi

Kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Ukuboza 2021, Umuryango urwanya ruswa n’akarengane ishami ry’u Rwanda (TI-R), watangaje ibyavuye mu bushakashatsi ku bipimo bya ruswa mu Rwanda, urwgo rw’abikorera rukaba rwaje ku isonga mu hatangiwe ruswa nyinshi na 9.8%.

Urwego rw'abikorera rwaje ku isonga mu hatangiwe ruswa nyinshi
Urwego rw’abikorera rwaje ku isonga mu hatangiwe ruswa nyinshi

Ubwo bushakashatsi bwagaragaje isura ya ruswa mu Rwanda, ariko ruswa yo mu bwoko bufatika, kuko ngo habaho ubwoko bwa ruswa butandukanye, harimo ruswa y’ishimishamubiri, ishingiye ku cyenewabo, ariko ruswa yagarutsweho muri ubwo bushakashatsi ni ruswa ifatika igizwe ahanini n’amafaranga umuntu atanga kugira ngo abone serivisi runaka.

Inkuru dukesha ‘RBA’ ivuga ko ibyavuye muri ubwo bushakashatsi bigaragaza ko umubare w’abatanga iyo ruswa ugenda ugabanuka, ariko abayaka bo ngo ntibagabanuka. Mu rwego rw’abikorera ni ho hantu higanje ruswa cyane nk’uko byagaragajwe n’ubwo bushakashatsi bwo muri uyu mwaka.

Ubwo bushakashatsi bwagaragaje ko 9.8% mu rwego rw’abikorera batanze ruswa, kandi abarenga 60% bayitanze kugira ngo babone akazi, ibyo bigatuma urwego rw’abikorera ruza ku isonga mu hatangwa ruswa yo muri urwo rwego. Ku mwanya wa kabiri haza Ishami rya Polisi y’igihugu rishinzwe umutekano wo mu muhanda, aha ruswa ngo iri ku gipimo cya 7.6%, na ho mu Kigo cy’igihugu cy’ubuziranenge (RSB), ho ruswa iri ku gipimo cya 4.4%.

Umwihariko w’ubushakashatsi bw’uyu mwaka, ni uko igipimo cya ruswa mu rwego rw’uburezi cyazamutse, ugereranyije n’indi myaka yashize, kuko ubwo bushakashatsi ngo bwagaragaje ko mu byatumye ruswa yo muri urwo rwego izamuka, harimo guhindurirwa ibigo ku banyeshuri ndetse no guhindura ahantu ho gukorera ku barimu.

Abakora ubwo bushakashatsi bo ngo batanga inama y’uko ikibazo cya ruswa cyakemuka, bavuga ko abantu bakwitabira gukoresha ikoranabuhanga, kugira ngo bagabanye ibituma bahura amaso ku maso n’abo basaba serivisi, kuko ari ho hakunze kuboneka ibyuho bya ruswa.

Ikindi ni uko abantu bashishikarizwa gutanga amakuru kuri ruswa, kuko ubu bidakorwa mu buryo busesuye, kubera ko bigoye cyane kuba inzego cyangwa imiryango itari iya Leta yajya mu rugamba rwo kurwanya ruswa mu gihe abayitanga bagifite ubushake bwo kuyitanga ndetse n’abayaka bakaba bakomeza kuyaka badacogora.

Ubwo bushakashatsi bwagaragaje ko abantu 26% bavuga ko birinze gutanga amakuru kuri ruswa, kubera ko bumvaga ntacyo byatanga, abandi 3% bo bavuze ko batinye gutanga amakuru kuri ruswa, kuko bumvaga ko baterwa ubwoba, mu gihe 7% bo bavuze ko batari bazi aho batanga amakuru yerekeye ruswa.

Abandi 26% bo bavuze ko batatanze amakuru kuri ruswa, kuko n’ubundi babonaga aho batanga ayo makuru, yaba umuntu bayaha cyangwa inzego, babona n’ubundi nazo zaramunzwe na ruswa bityo ko nta mpamvu yo kwirirwa batanga ayo makuru. Hakaba n’abantu 21% bo ngo bavuze ko gutanga amakuru kuri ruswa cyangwa kutayatanga byose ari kimwe, kuko ntacyo bihindura.

Ubwo bushakashatsi bwagaragaje ko hakenewe ubukangurambaga bwo gusaba abantu kureka ruswa, ndetse no kubwira abakwa ruswa kwirinda kuyitanga, ahubwo bagatanga amakuru kuri yo.

Ubwo bushakashatsi bukozwe n’uwo muryango ku nshuro ya 12.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka