Uruzi rw’Akagera rwarengeye hegitari 50 z’imyaka
Imvura igwa hirya no hino mu gihugu yatumye uruzi rw’akagera rwuzura, amazi arengera imyaka ihinze mu gishanga cya Gashora.

Imyaka yarengewe ni iy’abatutage batuye mu murenge wa Gashora, mu karere ka Bugesera bari barahinze mu nkuka z’urwo ruzi mu gihe cy’impashyi.
Bavuga ko bababajwe no kuba imyaka yabo yarengewe n’amazi bakaba bagiye kwicwa n’inzara kandi bari biringiye ko bagiye kubona ibyo kurya; nkuko Hakuzimana Pierre.
Agira ati “Imvura igwa mu bice bitandukanye ituma uruzi rw’akagera rwuzura noneho yagera kuri iki gishanga bigatuma amazi asandara maze agakwira mu mirima yacu, ubu abahinze ibishyimbo, soya n’ibigori byose byararengewe.”
Uyu mugabo avuga ko yari afite umurima wa metero 180 kuri metero 25, wose warengewe n’umwuzuye, kandi ibishyimbo bihinzemo byari bigiye kwera.

Mukarutabana Dative avuga ko ubundi hari igihe byajyaga bikunda kubaho ariko bikaba mu kwezi kw’Ukuboza barejeje imyaka. Ahamya ko iyo myuzure ije kare imyaka itarera.
Umukozi ushinzwe ubuhinzi mu murenge wa Gashora, Rugabire Daniel avuga ko hamaze kwangirika imyaka iri ku buso bwa hegitali 50. Ahahinze hose muri icyo gishanga hangana na hegitali 350.
Agira ati “Ariko n’ahasigaye imvura nikomeza kugwa, imyaka nayo izarengerwa. Abaturage bageragezaga gufunga aho amazi asandarira, bahafunga bakoresheje ibiti n’imifuka ariko ubu amazi yabaye menshi ahita abisenya.
Hakwiye gushakwa umuti urambye w’ayo mazi ata inzira yayo isanzwe kuko twe birenze ubushobozi bwacu”.

Nsanzumuhire Emmanuel, umuyobozi w’akarere ka Bugesera avuga ko k’ubufatanye na minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi hagiye kuza abatekinisiye barebe uburyo hakorwa inyigo yo kuzibira ayo mazi mu maguru mashya.”
Si ubwa mbere imyuzure nk’iyi mu gishanga cya Gashora ibaye. Abaturage bavuga ko yaherukaga mu mwaka wa 2014. Nayo yaje ikurikira indi yangije imyaka y’abaturage mu mwaka wa 2000.

Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|