Urusengero rwa ADEPR ku Kinamba rwahiye

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere tariki 26/11/2012, urusengero rwa Pantekote (ADPER) rwo ku Kinamba mu kagari ka Kamutwa, mu murenge wa Kacyiru, rwibasiwe n’umuriro uturutse mu gisenge, inyuma mu biro by’abakozi b’Imana.

Mu gisenge cy’inyuma mu biro hahindutse umuyonga, ibikoresho byo mu biro hafi ya byose byahiye, cyane cyane ameza, intebe, n’ibikoresho bya muzika abaririmbyi bakoresha.

Aho abakiristu basengera naho hari hamaze gufatwa, ariko abaturage hamwe n’ikimodoka cya Polisi kizimya umuriro, batabaye hatarafatwa cyane.

“Turibwira ko ari ikibazo cy’amashanyarazi barekuye ari menshi, kuko ntabwo yari ahari muri aka gace”, nk’uko Ngaboyamahina Theophile, umwe mu bashinzwe tekiniki muri urwo rusengero yasobanuye.

Mu biro by'urusengero hahindutse umuyonga.
Mu biro by’urusengero hahindutse umuyonga.

Abakiristu ba ADEPR ku Kinamba barasaba ko ikigo gishinzwe gutanga amazi n’amashanyarazi (EWSA) cyajya kibanza kumenyesha abantu ibibazo by’umuriro kugirango birinde hakiri kare.

Icyakora, nta perereza rirakorwa kugira ngo hamenyekane niba umuriro wibasiye urwo rusengero, waturutse ku mashanyarazi.

Muri iki gihe, ibikorwa byinshi mu mujyi wa Kigali birimo ubunywero bw’inzoga n’utubyiniro bimaze kwibasirwa n’inkongi z’imiriro.

Simon Kamuzinzi

Ibitekerezo   ( 5 )

Ni Pastor Hobess ndi Nairobi munama, mbabajwe no kumva inkongi y’umuriro yibasiriye Urusengero rwa KINAMBA
Imana dukorera izabaha uburyo bwo kubona ibindi bikoresho. hakurikizwe amategeko EWASA Irebe ibyo yakwishyura.

Ni Pastor Hobess yanditse ku itariki ya: 27-11-2012  →  Musubize

NIMWIHANGANE KUKO IBIBAZO BIZA BIHEREKEJWE N’IBISUBIZO KANDI NTA KIBA KITARI MU BUSHAKE N’UMUGAMBI W’IMANA . sans doute hari ibyo igiyy gukora iwanyu

INNOENT yanditse ku itariki ya: 27-11-2012  →  Musubize

Ndababaye cyane,mwihanga e ariko hakorwe ipererezaniba ari EWASA yishyure.Murakoze.

Eddy yanditse ku itariki ya: 27-11-2012  →  Musubize

Ibi ntibiduce intege kuko :HARACYARI IBYIRINGIRO, haricyo Imana ishaka guhindura.
Gusa mwihangane !

ADEPR:Rwinyana-i Gatsibo yanditse ku itariki ya: 26-11-2012  →  Musubize

mwihangane

Victor yanditse ku itariki ya: 26-11-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka