Urusengero rwa ADEPR ku Kinamba rwahiye
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere tariki 26/11/2012, urusengero rwa Pantekote (ADPER) rwo ku Kinamba mu kagari ka Kamutwa, mu murenge wa Kacyiru, rwibasiwe n’umuriro uturutse mu gisenge, inyuma mu biro by’abakozi b’Imana.
Mu gisenge cy’inyuma mu biro hahindutse umuyonga, ibikoresho byo mu biro hafi ya byose byahiye, cyane cyane ameza, intebe, n’ibikoresho bya muzika abaririmbyi bakoresha.
Aho abakiristu basengera naho hari hamaze gufatwa, ariko abaturage hamwe n’ikimodoka cya Polisi kizimya umuriro, batabaye hatarafatwa cyane.
“Turibwira ko ari ikibazo cy’amashanyarazi barekuye ari menshi, kuko ntabwo yari ahari muri aka gace”, nk’uko Ngaboyamahina Theophile, umwe mu bashinzwe tekiniki muri urwo rusengero yasobanuye.

Abakiristu ba ADEPR ku Kinamba barasaba ko ikigo gishinzwe gutanga amazi n’amashanyarazi (EWSA) cyajya kibanza kumenyesha abantu ibibazo by’umuriro kugirango birinde hakiri kare.
Icyakora, nta perereza rirakorwa kugira ngo hamenyekane niba umuriro wibasiye urwo rusengero, waturutse ku mashanyarazi.
Muri iki gihe, ibikorwa byinshi mu mujyi wa Kigali birimo ubunywero bw’inzoga n’utubyiniro bimaze kwibasirwa n’inkongi z’imiriro.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
Ni Pastor Hobess ndi Nairobi munama, mbabajwe no kumva inkongi y’umuriro yibasiriye Urusengero rwa KINAMBA
Imana dukorera izabaha uburyo bwo kubona ibindi bikoresho. hakurikizwe amategeko EWASA Irebe ibyo yakwishyura.
NIMWIHANGANE KUKO IBIBAZO BIZA BIHEREKEJWE N’IBISUBIZO KANDI NTA KIBA KITARI MU BUSHAKE N’UMUGAMBI W’IMANA . sans doute hari ibyo igiyy gukora iwanyu
Ndababaye cyane,mwihanga e ariko hakorwe ipererezaniba ari EWASA yishyure.Murakoze.
Ibi ntibiduce intege kuko :HARACYARI IBYIRINGIRO, haricyo Imana ishaka guhindura.
Gusa mwihangane !
mwihangane