Urukundo si ukurebana mu jisho, ni ukureba hamwe - Hon Iyamuremye

Perezida wa Sena, Dr Iyamuremye Augustin, ahamya ko urukundo hagati y’abashakanye atari ukurebana mu jisho ahubwo ari ukureba mu cyerekezo kimwe.

Dr Iyamuremye yabigarutseho kuri uyu wa 11 Mutarama 2020, ubwo yatangizaga ibiganiro byahuje abayobozi bakiri bato (Young Leaders Fellowship), bikaba bibanjirije isengesho ngarukamwaka ryo gusabira igihugu rizwi nka ‘National Prayer Breakfast’ riba kuri iki cyumweru.

Ni ikiganiro cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye ndetse na Madamu Jeannette Kagame, kikaba cyatangiwemo ibiganiro bitandukanye byibanda ku kugira umuryango mwiza, insanganyamatsiko yacyo ikaba igira iti “Kubaka umuryango muzima nk’ishingiro kamere ry’igihugu kizima”.

Dr Iyamuremye avuga ko umuryango ari wo pfundo rya byose bigize ubuzima bwawo n’ubw’igihugu, bityo ko abashakanye ari bo bakuriye umuryango bagomba kureba hamwe.

Ati “Urukundo rw’abashakanye akenshi rureberwa mu gihe bamaranye. Urukundo rero si ukurebana mu jisho, ahubwo ni ukureba hamwe. Iyo mufite intego imwe, icyerekezo kimwe, imigambi imwe, ni byo bifasha mu rukundo”.

Ati “Umuryango rero haba mu Rwanda haba no mu bindi bihugu ni ishingiro kamere ry’abatuye igihugu, iyo rirandutse n’igihugu kiba kiguye. Umuryango ni wo utuma abantu babyara bakororoka, utariho igihugu cyazima, ni na wo ushingiyeho ubukungu kuko iyo imiryango ikennye igihugu kiba gikennye”.

Yakomeje avuga ko umuryango ari na wo shingiro ry’umutekano kuko iyo uhoramo intonganya bituma abana babaho nabi, ntibabone ibibatunga, na bo bagakurana imico mibi, bakarwana bigateza umutekano muke, ari yo mpamvu asaba Abanyarwanda gukomera ku muryango muzima.

Umwe mu batanze ibiganiro, Lyse Bitorwa, abinyujije mu buhamya yavuze ko umuryango yarerewemo nyuma yo kubura umubyeyi we, utamufashe neza bituma ajya mu biyobyabwenge.

Ati “Nabuze Data nkiri muto hanyuma Mama anderesha mu muryango yari yizeye kuko nta bushobozi yari afite, ariko uwari ushinzwe kundera aza kumfata ku ngufu mu gihe nari mutegerejeho urukundo. Ibyo byatumye ntakaza icyizere cyo kubaho, ntangira inzira yo kwishakira uko mbaho ariko bingwa nabi”.

Ati “Naragiye nyoboka ikiyobyabwenge cyitwa inzoga, zirambata ngeraho ntashobora kuryama cyangwa kurya ntabonye inzoga. Ibyo byambayeho rero n’ubu birahari mu miryango, ari yo mpamvu tugomba gucukumbura tukamenya impamvu abana bishora mu biyobyabwenge, akenshi bituruka mu miryango”.

Bitorwa ariko yaje kuba mukuru, afashwa mu buryo bw’amasengesho na we amenya Imana, bituma abasha kureka bya biyobyabwenge none ubu afasha urundi rubyiruko kugira imyitwarire myiza abinyujije mu biganiro.

Abitabiriye ibyo biganiro bemeranya ko iyo abana bakuranye ibikomere bikomoka mu miryango yabo ari ikibazo gikomeye kuko bigira ingaruka ku gihugu muri rusange, gusa ngo kubegera no kubatega amatwi, bibagaragariza urukundo ku buryo benshi bakira ibyo bikomere, bakongera gukunda ubuzima bakanagira icyizere cyo kubaho neza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nitwa jean claude ndi mukarere ka ngoma muburasirazuba.ndabakunda cyane!

Nshimirimana jean claude yanditse ku itariki ya: 15-01-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka