Urukundo si ugushaka ko abandi bakumva wowe udashaka kubumva – Musenyeri Rukamba

Musenyeri Philippe Rukamba agaragaza ko ubworohera, kubabarira no kwakira abandi aribyo bigomba kuranga abakristu mu mwaka wa 2018.

Musenyeri Philippe Rukamba
Musenyeri Philippe Rukamba

Yabitangaje ubwo yari ari mu gitambo cya Misa kuri Noheli cyabereye kuri Kiliziya ya Katedarali ya Butare.

Muri icyo gitambo cya Misa Musenyeri Rukamba yavuze ko umwaka Kiliziya gaturika yatangiye uzaba uwo kwakira ibiruhanya no kubabarirana.

Agira ati “Uyu mwaka ni uwo kwakira ibiturushya, kubabarira no kwakira abandi kabone n’ubwo twaba tutumva ibintu kimwe.”

Ni nyuma y’ubutumwa bushishikariza abakirisitu kurangwa n’urukundo, cyane cyane bahereye mu ngo zabo kugira ngo bubake imiryango mizima, itarangwamo amakimbirane.

Ati “Urukundo rurihangana. Urukundo si ugushaka ko abandi bakumva wowe udashaka kubumva. Kwikunda no guhangana ni byo bikurura amakimbirane. Kugira imbabazi no kwakira intege nkeya za mugenzi wawe ni byo bica amakimbirane.”

Akomeza agira ati “Ngukubise nawe ukankubita, nanjye nkongera nkagukubita nawe ukongera, bityo bityo byazarangirira hehe?”

Ubwo butumwa ngo ni ubwo Papa Francis yageneye abakristu muri iki gihe, asaba abantu kwihanganirana.

Bamwe mu bakirisitu bakurikiye iyo nyigisho bavuga ko na bo bitegereje uko ingo zisigaye zibanye, abantu bari bakwiye kwiminjiramo agafu, bakumva ibyo babwiwe na Musenyeri Rukamba; nkuko umwe muri bo witwa Bernadette Murekatete abivuga.

Agira ati “Aho ibintu bipfira ni uko abagore batacyihangana. Umugabo aravuga, umugore agashaka kumurusha ijambo.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nibyo rwose ibyo Nyiricyubahiro Musenyeri yatubwiye,ubworoherane nibwo bukurura amahoro,ariko kandi ubworoherane buturuka mu kwihangana,hanyuma amahoro iyo ahari, nibyishimo biraza rwoseIBI NIBYO BIKENEWE MU MIRYANGO MYINSHI. Nyagasani aduhe kwihangana muri uyu mwaka ndetse no kutabera abandi imitwaro.MURAKOZE CYANE

Egide yanditse ku itariki ya: 8-01-2018  →  Musubize

Umukozi wimana agomba kwigisha urukundo kuko niryo tegeko rikomeye ukunde imana yawe nubwenge bwawe numutima wawe wose

good yanditse ku itariki ya: 28-12-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka