Urukundo ruhereye mu muryango ni wo musingi w’ahazaza h’igihugu
Ababyeyi basabwe gukunda abana babo no kubarera neza, mu gihe abana bo basabwa gukurana indangagaciro zo gukunda igihugu no kugikorera.

Ni bimwe mu byagarutsweho na Mukabalisa Donatile Perezidante w’inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite, ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’amahoro, kuri uyu wa Kane tariki 21 Nzeri 2017.
Mu muhango wabereye mu ngoro y’Inteko ishinga amategeko, Madame Mukabalisa yavuze ko umuryango ari wo shingiro ry’ubumwe n’ubwiyunge kuko ari byo musingi w’amahoro arambye.
Yagize ati “Twese hamwe duharanire amahoro twimakaza indangagaciro z’ubwubahane n’agaciro ka muntu mu muryango, abawugize iyo badataye umwanya mu makibirane barakora bagatera imbere n’igihugu kigatera imbere, umuryango ni wo musingi igihugu cyubakiyeho.”

By’umwihariko yasabye urubyiruko kwimakaza indangagaciro z’ubworoherane, bakunda umurimo no gushaka ubumenyi buzateza imbere igihugu cyabo, barwanya ibikorwa bibi birimo icuruzwa ry’abantu, ibikorwa by’urukozasoni n’ibindi.
Ati “Rubyiruko bana bacu mufite umugisha wo kugira igihugu kibakunda aho twumva twisanzure tutakirangwa n’irondamoko n’ihezwa mufite inshingano zo kugikunda no kugikorera ni mwe mufite inshingano zo gusigasira ibyo mwubatse mwishakemo ubushobozi mukore muhe agaciro ubuzima.”

Perezida wa komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge. Musenyeri John Rucyahana yavuze ko amahoro arambye agomba gushingira ku muryango wo soko y’ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda.
Ati “Tugomba gushimangira ko umuryango uba igicumbi cy’ubumwe n’ubwiyunge byo nkingi y’amahoro arambye hari benshi babiharaniye tugomba kubisigasira.”
Bmwe mu rubyiruko rwitabiriye ibirori by’uyu munsi batanze ubuhamya bw’uburyo bagize ibikomere byinshi byagiye bituruka mu miryango bigatuma bishora mu biyobyabwenge bakaba abanzi ba sosiyete n’amahoro mu bantu.
Umwe yagize ati “Narize sinarangiza kaminuza kubera ko nakuze papa na mama batumvikana bahora barwana ntangira kunywa urumogi n’inzoga kugeza ubwo baje kumpa amafaranga y’ishuri nkajya kunywa inzoga n’urumogi bakayanyiba, naje kujyanwa Iwawa ubu narakize niyemeje kubaka u Rwanda nk’abandi.”
Umunsi wahariwe amahoro wemejwe n’umuryango w’abibumbye mu 1981 utangira kwizihizwa mu mwaka wakurikiyeho.
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ni "Twese hamwe duharanire amahoro twimakaza indangagaciro z’ubwubahane n’agaciro ka muntu mu muryango.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|