Urukiko rwategetse ko Ingabire Victoire afungwa

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Ingabire Umuhoza Victoire afungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Imwe mu mpamvu zagaragajwe nk’izikwiriye gutuma akurikiranwa afunzwe ni uko ibyaha ashinjwa birengeje igifungo cy’imyaka ibiri mu gihe byamuhama.

Ubushinjacyaha bwagaragarije urukiko ko adafunzwe yatoroka ubutabera, urukiko rutegeka ko akurikiranwa afunze kugira ngo iperereza rikomeze.

Ingabire Victoire akurikiranyweho ibyaha birimo icyo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, icyaha cyo guteza imvururu, icyaha cyo kugiririra nabi ubutegetsi buriho, icyaha cy’icengezamatwara cyangwa se kwangisha Leta y’u Rwanda amahanga, Icyaha cyo gutangaza amakuru y’ibihuha, n’icyaha cyo gucura umugambi wo kugirira nabi ubutegetsi buriho.

Yatawe muri yombi tariki 19 Kamena 2025.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka