Urukiko rw’i Arusha rwohereje dosiye ya Kayishema ikaburanishwa n’u Rwanda

Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda rw’i Arusha (ICTR), kuri uyu wa Gatanu tariki 24/02/2012 rwafashe icyemezo cyo kohereza urubanza rwa Fulgence Kayishema ushinjwa ibyaha bya Jenoside kuburanishwa n’ubutabera bw’u Rwanda.

Icyemezo cyafashwe n’uru rukiko ku rubanza rwa kayishema utaramenyekana aho yaba yihishe, kigira kiti: “Urukiko rutegetse ko urubanza rushyikirizwa abayobozi ba Repuburika y’u Rwanda, kugira ngo nabo bashyikirize ikirego urukiko rw’ikirenga urubanza ruburanishwe vuba”.

Tariki 28/06/2011, urundi rukiko narwo rwari rwohereje urubanza rwa Jean Uwinkindi ku butabera bw’u Rwanda. Icyemezo cyemejwe n’urukiko rw’ubujurire tariki 16/06/2011.

Gusa kugeza ubu Uwinkindi aracyari mu munyururu w’uru rukiko kugeza igihe hazashyirirwaho uburyo bwo gutangiza kuburanisha urubanza rwe.

Ku ruhande rwa Kayishema, urukiko rwategetse ko ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwahita bushyikirizwa inyandiko zose zikubiyemo ibyo ashinjwa.

Izo nyandiko zakozwe tariki 5/07/2011, zishinja Kayishema wahoze ari Umukuru w’ubucamnza wa Polisi mu cyahoze ari Perefegitura Kibuye ibyaha bya Jenoside, no kugira ubugambanyi muri Jenoside, kugira ubugambanyi mu gukora Jenoside n’itsembatsemba nk’icyaha kibasiye ikiremwamuntu.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka