Urukerereza rwasusurukije abitabiriye ibirori byo kurahira kwa Perezida Kenyatta
Mu birori byo kurahira kwa Perezida Uhuru Kenyatta, itorero ryo mu Rwanda ry’imbyino gakondo rizwi nk’Urukerereza ryasusurukije abitabiriye ibyo birori.

Urukerereza rwabyinnye muri ibyo birori byabereye kuri Stade ya Kasarani muri Kenya, kuri uyu wa kabiri tariki ya 28 Ugushyingo 2017.
Nyuma y’iminota mike Perezida Kenyatta amaze kurahira, nibwo Urukerereza rwahawe umwanya wo kubyina maze hatangira abakaraza, hakurikiraho ababyinnyi b’abagore nyuma hakurikiraho intore.
Ubwo Urukerereza rwabyinaga byagaragaraga ko Abanyakenya bari bitabiriye ibyo birori babyishimiye cyane kuko banyuzagamo bagakoma amashyi.
Perezida Paul Kagame witabiriye ibirori byo kurahira kwa Perezida Kenyatta yahawe umwanya maze mu ijambo rye rigufi ashimira Abanyakenya ku matora bakoze.
Yagize ati “Abanyarwanda barabasuhuza cyane kandi barabashimira ku matora meza mwakoze.”




Rwanda national ballet Urukerereza rocks #InaugurationKe pic.twitter.com/U7qq7lsX7W
— Fred Mwasa (@mwasa) November 28, 2017
Ohereza igitekerezo
|
Harakabaho Urwanda na Abanyarwanda ikindi kandi harakabaho President wacu Paul Kamage I love him kumugira nibyagaciro nukuri mbamuri Canada unsuhurize Abanyarwanda bose uti Grace arabakunda pe