Urujya n’uruza rw’Abarundi n’Abanyarwanda nta mutekano ruhungabanya muri Mugombwa

Ubuyobozi bw’umurenge wa Mugombwa mu karere ka Gisagara buratangaza ko umutekano ku byambu abantu bambukiraho bajya cyangwa bava i Burundi ucunzwe neza kuko hakorera amakoperative arimo n’abashinzwe umutekano agenzura uru rujya n’uruza..

Ndayisenga Desire, Umurundi ufite imyaka 17 twahuriye umurenge wa Mugombwa, avuga ko aza kugura imyenda n’ibindi bikoresho mu Rwanda kuko ngo asanga ari ho bihendutse.

Mu rurimi rw’iwabo ati «Ibintu birazimvye iwacu, ibirato ngaha tugura ku mahera ibihumbi bitanu, iwacu tubigura amahera ibihumbi 25 ».

Ndayisenga kimwe na mugenzi we Havugimana Janvier w’imyaka 18, bavuga ko bazana ibintu biciriritse nk’inkoko, kugira ngo bashobore kubona amafaranga y’amanyarwanda bityo bashobore kugura ibyo bakeneye.

Bizimana Sebastien, undi musore nawe uhahira mu isoko rya Kabuga, avuga ko mu Rwanda nta kibazo cy’umutekano bahagirira, haba mu nzira ndetse no mu isoko. Avuga ko nta wahohotera undi kuko n’Abanyarwanda baza guhahira i Burundi.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mugombwa, Nyirimanzi Gilbert, ati « Nta kibazo gihari mu buhahirane, umutekano urarindwa neza kuko ku byambu hari abashinzwe kumenya abinjira n’abasohoka bakanareba ibyo binjije n’ibyasohotse ».

Nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bw’umurenge wa Mugombwa, ngo ubuhahirane ku mpande zombi nta kibazo cyo kubura ibintu nk’ibiribwa mu gihugu kimwe byatera.

Ibihahwa usanga ahanini ari ibiribwa nk’ibishyimbo kandi mu Rwanda bifite igiciro kiri hejuru ku buryo nta mpungenge ko Abanyarwanda babijyana i Burundi cyangwa se n’Abarundi bakaza kubigura cyane mu Rwanda.

Clarisse Umuhire

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka