Uruhare rw’umwana mu bimukorerwa rugiye guhabwa agaciro

Hagiye gushyirwaho imirongo ngenderwaho igamije kwerekana uburyo Ihuriro ry’Abana rishyirwaho, imiterere n’imikorere yaryo hakurikijwe inzego z’imiyoborere y’igihugu kuva ku mudugudu kugera ku karere.

Intego rusange y’iryo huriro ni uguha umwana urubuga rwo gutanga ibitekerezo ku bimukorerwa ku bireba igihugu cye, n’abantu bakuru bakamutega amatwi hagamijwe gushyira mu bikorwa ihame ryo kwita ku bifitiye umwana akamaro kurusha ibindi, nk’uko byatangajwe na Emmanuel Nzaramba, ushizwe iterambere ry’umuryango muri MIGEPROF.

Ati: “Hazashirwaho inzego n’amatora y’abana bazahagararira abandi, ndetse buri Munyarwanda agomba guha ijambo umwana.”

Ibi biri muri gahunda Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), ifatanyije na Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe Abana, byateguye, nk’uko byatangarijwe mu nama yahuje abayobozi b’inzego z’ibanze bo mu gihugu bose, kuri uyu wa gatanu tariki 27/07/2012.

Ushizwe iterambere ry’umuryango muri MIGEPROF yakomeje avuga ko kubera gahunda y’akazi, ababyeyi benshi batakita ku mwana ndetse ntibabahe umwanya wo kuganira nabo.

Abayobozi b'inzego z'ibanze bari mu nama yateguraga uko abana bakongererwa uruhare mu byemezo bibafatirwa.
Abayobozi b’inzego z’ibanze bari mu nama yateguraga uko abana bakongererwa uruhare mu byemezo bibafatirwa.

Ababyeyi bafite inshingano yo korohereza abana kubona umwanya wo kwitabira inama z’ihuriro ry’abana kuri buri rwego n’Inama Nkuru y’Igihugu y’Abana.
Zainabo Nyiramatama, Umunyamabanga shingwabikorwa muri komisiyo y’abana yatangaje ko iri hurriro rizajya ituma abana bagira uruhare mu gutanga ibitekerezo byabo ku bibakorerwa.

Ati“Abenshi (abana) biga mu mashuri atandukanye baba bazi amakuru menshi, ku barimu babashora mu ngeso zitari nziza, abanyeshuri bagenzi babo babajyana mu nzira zitari nziza, bityo ihuriro rizatuma umwana agira indanga gaciro mu gihugu“.

Iri huriro rizajya rifasha abana gutanga ibitekerezo ku bibazo bireba imibereho n’uburenganzira byabo, kugira uruhare n’ijambo mu igenamigambi n’ibyemezo bifatwa n’inama, by’umwihariko batanga ibitekerezo ku igenamigambi n’ibyemezo bifatirwa abana.

Aba bana bari hagati y’imyaka itandatu na 18 bazanaboneraho umwanya wo kugaragaza ibibazo bijyanye n’ihohoterwa rikorerwa abana banatore Komite Nyobozi y’Ihuriro ku rwego rw’Akagali kugera ku murenge.

Emmanuel N. Hitimana

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka