Uruhare rw’abaturage mu mihigo rwariyongereye

Ubushakashatsi bwakozwe n’ihuriro ry’imiryango itegamiye kuri Leta (forum de la societe civile) mu Rwanda ku ruhare rw’abaturage mu mihigo bugaragaza ko abaturage bagera kuri 40% bagira uruhare rugaragara gutegura imihigo naho 36% bakagira uruhare mu isuzumwa ryayo.

Ubushakashatsi bwamuritswe uyu munsi buvuga ko imihigo yongereye iyoborere myiza, umutekano n’imitangire ya serivisi.

JMV Makuza, wayoboye itsinda ryakoze ubu bushakashatsi, avuga ko ubu bushakashatsi bwagaragaje ihuriro riri hagati y’iterambere n’uruhare rw’abaturage muri gahunda za Leta.

Makuza yongeyeho ko hagiye hagaragara ibibazo bikomeye birimo kudasobanurira abaturage zimwe muri gahunda za Leta ndetse n’urubyiruko rutitabiriye kugira uruhare mu gushyira imihigo muri gahunda.

Ubu bushakashatsi busaba inzego za Leta kwegera abaturage mu rwego rwo kubasobanurira ndetse no gushyiraho gahunda urubyiruko rwibonamo.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka