Urugwiro Mushikiwabo yagaragarijwe rwashimangiye ko mu masaha make ari butorerwe kuyobora OIF- Photo

Mu gihe amatora y’Umunyamabanga mukuru w’umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa, OIF, abura amasaha make ngo abe, mu Mujyi wa Erevan mu gihugu cy Armenie aho aya matora ari bubere, hakomeje kugaragara ibimenyetso bishimangira ko Madame Louise Mushikiwabo ari bwegukane uyu mwanya.

Min Mushikiwabo aramukanya na Dr Christine Nina Niyonsavye Ambasaderi w' u Burundi mu Bufaransa
Min Mushikiwabo aramukanya na Dr Christine Nina Niyonsavye Ambasaderi w’ u Burundi mu Bufaransa

Madame Louise Mushikiwabo ni umukandida ushyigikiwe n’ibihugu byose byibumbiye mu muryango wa Afurika yunze ubumwe.

Ashyigikiwe kandi n’ibihugu by’u Burayi birimo cyane cyane u Bufaransa, ndetsa na Canada ikomokamo Michaelle Jean bahanganye.

Iki kikaba ari ikimenyetso gikuru kigaragaza ko nta kabuza Min Mushikiwabo ari bwegukane umwanya w’Umunyamabanga mukuru wa OIF, kuko ibyo bihugu bimushyigikiye birenze kimwe cya kabiri cy’ibihugu 84 bigize uyu muryango.

Nyuma y’itangizwa ry’ihuriro ry’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma kuri uyu wa Kane, akaba ari naryo riri buberemo amatora kuri uyu wa gatanu, Madame Louise Mushikiwabo yagaragarijwe urugwiro na benshi rwashimangiye ko intsinzi ishobora gutaha mu Rwanda.

Uru rugwiro kandi rwakomereje mu mugoroba wo gusangira amafunguro witabiriwe n’abari muri iri huriro rya 17 rya OIF riri kubera i Erevan muri Armenie

Amatota y’Umunyamabanga mukuru wa OIF akaba ari bube i saa sita z’amanywa muri Armenie, bikaza kuba ari 10h00 z’amanywa za Kigali.

Irebere Urugwiro mu mafoto Urugwiro Louise Mushikiwabo yagaragarijwe ubwo hatangizwaga inama y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

twishimiye itsinzi y’urwanda kbsa

Dushime Noel yanditse ku itariki ya: 12-10-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka