Urugo rwari rusenywe n’ubusambanyi bw’umugabo ubu rurakomeye
Akimanizanye Bernadette yafatiye umugabo we mu buriri bwabo asambaniramo n’undi mugore aramubabarira, none urugo rwabo ni intangarugero mu mudugudu.
Akimanizanye n’umugabo we Gahutu Faustin batuye mu Kagari ka Karwasa, Umurenge wa Gacaca i Musanze, aho babanye neza nyuma y’ibihe bikomeye urugo rwabo rwaciyemo.
Mu buhamya bwe, Akimanizanye avuga uburyo umugabo we yari yaramubujije amahwemo, bikageza n’aho ata urugo kubera ikimwaro cy’ibyo yakoze.
Agira ati “Yari yarambujije amahwemo. Nageze naho mufatira mu buriri bwanjye aryamanye n’umugore. Nkimara kumufata yajyanye na wa mugore muri Uganda bamarayo amezi atandatu.”
Gahutu nawe avuga ko yahoraga aca umugore we inyuma anamutoteza, ariko akemeza ko imbabazi yahawe n’umugore we zamuhaye isomo ryo kwisubiraho.
Ati “Ubu abagabo bakiri muri izo ngeso bazi ko umugore yampaye inzaratsi ariko njye nkabima amatwi.”
Uyu mugore avuga ko yahisemo kubabarira umugabo we kugira ngo urugo rwabo rudasenyuka. Kandi ibyo yakoze byaje kugira akamaro kuko umugabo yaje kwisubiraho.
Ati “Ubu iterambere riraganje ni amahoro iwacu. Tworoye inka ebyiri, inzu y’imiryango itanu. Ubu nitwe ntangarugero mu mudugudu dutuyemo.”
Ubu buhamya babutangiye mu biganiro byitabiriwe n’abagore b’abafashamyumvire bagamije impinduka mu miryango irangwa n’amakimbirane mu karere ka Musanze.
Ibi biganiro byari byanitabiriwe na Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Nyirasafari Esperance, uri mu ruzinduko amazemo iminsi mu Karere ka Musanze asura ibikorwa by’abagore.
Yasabye abagize ayo matsinda gukomeza ubukangurambaga mu kurandura burundu amakimbirane mu ngo, anabemerera ubufatanye na minisiteri ayoboye.
Amatsinda y’abagore baharanira impinduka mu miryango ikirangwamo amakimbirane, yashinzwe mu 2015 atangirana n’abagore 20. Ubu amaze kugira abanyamuryango bagera kuri 50 na bo bakomeza gukangurira imiryango kubana neza.
Ayo matsinda akorera mu Murenge wa Rwaza n’uwa Gacaca yo muri Musanze. Abayagize bemeza ko bamaze gukemura ibibazo by’amakimbirane mu miryango isaga 90.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Iyi MINISITERI yabonye UMUMINISITIRI uyishoboye kweri. Uyu mudamu aranshimisha kabisa; kandi ubona koko ibyo akora bimuri kumutima. Reba ukuntu ari sérieuse. Ibyo akora arabyumva pe.